in

Niba utereta ugaterwa indobo, reba amasomo 4 yagufasha mu rukundo.

Umunsi umwe uba uri ahantu hari abantu benshi ugahitamo umwe mugakundana, ukumva ko ubuzima bwawe bugiye guhinduka umunezero. Igihe kikagera ukabona ko urwo rukundo wakurikiye rudashoboka ariko ugakomeza ugahatiriza kugira ngo abo waretse ujya guhitamo uwo mukundana batakunyuzamo ijisho.

Urakomeza ugahatiriza ushaka ko urukundo rwawe rwakomeza nyamara hari ubwo birangira byanze burundu ukarekera. Icyo gihe mu mutima wawe hataha intimba, ugakomereka bikomeye. Mu gihe umutima wawe ukomeretse kubera ko uwo wakundaga yakwanze, ukwiye kumenya ikintu kimwe. Iryo ntabwo ariryo herezo ry’ubuzima.

Haba hari amahirwe ko ako gahinda watewe no kubengwa wagahindura amahirwe, n’ibyabaye ukabikuramo amasomo azagufasha guha umurongo ubuzima bwawe buri imbere. Dore amasomo wabikuramo:

1. Ukeneye kwiga kwikunda

Isomo rya mbere ukwiye kwiga nyuma yo gukomeretswa n’urukundo ni ukwikunda. Igihe ukunze umuntu ntagukunde ukwiye kumva ko n’ubwo utabonye umuntu, ariko wowe uhari kandi ko uri uw’agaciro.

2. Gushima abakwitayeho

Hari ubwo umuntu abona umukunzi agatekereza ko uwo mukunzi we ari byose ntiyongere kwikoza abari inshuti ze. Iyo ubonye uwo wari wiringiye akubishije wongera kubona agaciro ka za nshuti zawe z’ibihe byose.

3. Gushishoza mu guhitamo umukunzi

Iyo ukunze umuntu ntagukunde biguha isomo ryo gushishoza mbere yo gushaka undi mukunzi. Iri naryo ni isomo umuntu yigishwa no guterwa indobo kuko ubutaha mbere yo guhitamo umuntu ubanza gushaka amakuru neza, ukamenya niba ahuye n’indoto zawe.

4. Isomo ryo kwitegura neza

Igihe cyose uzakunda umuntu wabimukoza akaguhakanira, bihita bikwereka ko byanze bikunze hari ukuntu wahubukiye ibyo bintu. Bituma ubutaha ubanza kumenya niba uzi koga mbere yo kwiroha mu ruzi.

 

Src: https://relategist.com/

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

KARABAYE:Trump atangaje ko atazatuma Joe Biden yinjira muri White House.

Rihanna yatanze ubutumwa bukomeye bwakoze ku mitima y’Abanyamerika benshi