in

Niba utajya urya imineke numenya ibi ntuzongera kuyibura mu rugo.

Abenshi bazi ko umuneke ari urubuto,ariko jye nababwira ko umuneke urenze no kuba imbuto,bitewe n’imbaraga zawo mu buryo butandukanye ku buzima bw’ikiremwa muntu,bityo twifashishije ubushakashatsi butandukanye dukoresheje urubuga rwa google twifuje kubasangiza izo mbaraga z’umuneke.

1.Imineke ni ivomero ry’intungamubiri karemano,bityo iyo uriye byibura imineke 2 izagutera imbara zo gukora imwe mu mirimo cyangwa imyitozo mu gihe kingana n’isaha imwe utarananirwa cyangwa ngo usonze,ndetse imineke irinda imitsi guhimanirana.

2.Imineke kandi ikungahaye ku isukali idatera diyabete ndetse ikagira umunyu mucye bityo imineke ituma amaraso atembera neza mu mubiri kandi ikakurinda indwara y’umutima.

3.Imineke izagufasha kugabanya ubushyuhe muri wowe mu gihe cy’ubushyuhe ndetse no mu gihe warwaye indwara ituma ushyuhirana cyane.

4.Imineke kandi buriya ngo ni myiza ku mugore utwite,kuko imufasha kurwanya uburwayi bwa mu gitondo,ndetse ituma n’umubiri we utabyimbabyimba.

5.Imineke ni isoko y’umunezero,bityo mu gihe uzajya ubabara ujye ufata byibuza umuneke umwe uzagufasha kugaruka mu bihe by’umunezero,kuko umuneke wuzuye intungamubiri zifasha ubwonko gutuza.

6.Imineke ikungahaye kuri Antioxidanta ishobora kugufasha kurwanya indwara z’ibyuririzi ngo utazandura.

7.Kurya imineke bizagufasha kubaka amagufa yawe maze agakomera,kandi bizakurinda indwara z’amaso ndetse imineke izagufasha kurwanya indwara ya Cancer kugira ngo itinjira mu mubiri wawe.

8.Kandi imineke niyo nzira yonyine yumwimerere yo kurwanya indwara yo kutituma “Constipation”,kuko iyo uri umuneke ubigufashamo.

9.Imineke kandi irakenerwa cyane ku bakobwa bageze mu gihe cy’imihango,kuko iyo bageze muri icyo gihe imineke ibafasha kutava cyane ndetse ikamugabanyiriza uburibwe mu gihe cy’imihango.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Anne Kansiime yambitswe impeta n’umukunzi we

Ababyeyi bifashe ku munwa bitewe n’umugore wagaragaye ahetse umwana muri porte bebe ari kuri moto.