in

Umunyarwenya Anne Kansiime yambitswe impeta n’umukunzi we

Umunyarwenya ukomeye cyane muri Uganda, Anne Kansiime yambitswe impeta n’umusore baherutse kubyarana imfura akaba n’umuhanzi witwa Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta.

Kuri uyu wa 16 Kamena 2021 nibwo Anne Kansiime yambitswe impeta n’uyu musore baherutse kubyarana umwana wabo w’imfura muri Mata 2021.

Ni impeta ije nk’ihoza amarira Anne Kansiime wari umaze iminsi mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana mu ntangiriro za Kamena 2021.

Umukunzi we yamutunguye amwambika impeta nk’isezerano ry’uko bifuza kubana nk’umugore n’umugabo.

Anne Kansiime nyuma yo kwambikwa iyi mpeta, yijeje umukunzi we ko agiye kumwishyura urukundo amuha.

Ati “Mbega isezerano ryiza! Skylanta warakoze kunkunda […] nanjye nkwijeje ko nzagukunda, ntabyo uzi!”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda:Umusore n’inkumi biyahuriye rimwe barapfa||icyabibateye kiratangaje cyane.

Niba utajya urya imineke numenya ibi ntuzongera kuyibura mu rugo.