in

Ababyeyi bifashe ku munwa bitewe n’umugore wagaragaye ahetse umwana muri porte bebe ari kuri moto.

Umubyeyi w’umwana w’uruhinja uheruka kugaragara ku ifoto yatendetswe inyuma ya moto, akomeje kwamaganwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamushinja guhutaza uburenganzira bw’uwo yibarutse.

Ni ifoto yatangiye gukwirakwira ku mbuga zirimo urwa Twitter ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ikaba yarafatiwe muri kamwe mu duce tw’umujyi wa Kigali.

Ni ifoto yatangiye gukwirakwira ku mbuga zirimo urwa Twitter ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ikaba yarafatiwe muri kamwe mu duce tw’umujyi wa Kigali.

Kuri iyi foto ikomeje gutaramirwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, uruhinja rugaragara ruhambiriye mu mugongo wa nyina, gusa bigaragara ko runagana ku gice cy’inyuma cya moto.

Ku rundi ruhande amaboko y’umubyeyi yombi yari acigatiye ivarisi isa n’iremereye yari hagati ye n’umumotari wari umutwaye, mu rwego rwo kwirinda ko yagwa.

Abenshi mu babonye iriya foto banenze umubyeyi w’umwana n’umumotari wari umutwaye kuba barirengagije uburenganzira bwa ruriya ruhinja.

Uwitwa Muhire Henry Brulart mu butumwa bwe bwo kuri Twitter yanamenyesheje Polisi y’Igihugu yaribajije ati: “Ese hakwiye kubaho kwibutsa ababyeyi uburenganzira bw’umwana? cyangwa babikora babizi? abatwara ibinyabiziga (moto) bo bazigishwa amategeko kugeza ryari?”

Ubutumwa bw’uyu muntu wakomozaga kuri iriya foto, bwakurikiwe n’ibyiyumvo bitandukanye by’Abanyarwanda bashoboye kuyibona.

Uwitwa Bizab Abdoul Wahab yavuze ko hakenewe kurebwa uburyo ikibazo nka kiriya cyakemuka mu buryo bwa rusange.

Ati: “Kuko uyu si we wenyine ubigenza gutya. Abashinzwe public transport nibo bireba cyane kurusha abandi. Na za moto zitwara bantu barenze umwe hari icyo zakemura ( mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye). Niko mbibona.”

Inkubito y’Imanzi we yavuze ko Ikibazo atari uko uriya mubyeyi yateze moto kuko amikoro make y’Abanyarwanda atabemerera kubona za tagizi zihariye, ati: “ariko turibaza impamvu atahetse umwana we neza. Nabyo se bisaba amikoro?”

Umunyamakuru Aissa Cyiza na we ari mu baguriye impuhwe ruriya ruhinja, avuga ko umubyeyi warwo yakabaye yarushyize hagati ye n’umumotari.

Ati: “Ndi gutereza umuyaga, nkatekereza iri josi. Nukuri babyeyi dutega moto rwose tujye twibuka ko umwana ari we wa mbere byibura abe ari we ujya hagati yawe na Motari. Ubu nirengagije kwibaza aka ga porte- bébé gahambutse.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba utajya urya imineke numenya ibi ntuzongera kuyibura mu rugo.

Niba ugifite iyi myumvire ntuzirwe ushaka umugabo/umugore.