Niba utaburya wahombye byinshi kandi byiza: Menya ibyiza byo kurya ubuki utasanga ahandi.
Ubuki ni kimwe mu biribwa bikunzwe cyane ku Isi kubera uburyo buryohere cyane gusa benshi mu bantu baburya ntabwo bazi ibyiza bibugize niyo mpamvu uyu munsi twabateguriye bimwe mu bintu byiza byo kurya ubuki buri munsi.
Dore ibyiza 6 byo kurya ubuki buri munsi:
1. Kurya ubuki buri munsi bifasha abantu kugabanya umubyibuho kubera ko isukari iba mu buki itangira ikintu yangiza mu mubiri w’umuntu kandi ubuki butwika ibinure biba mu mubiri w’umuntu ubyibushye.
2. Ubuki butuma umuntu agira uruhu rucyeye mbese ruzira iminkanyari.
3. Ubuki bwifitemo ubushobozi bwo gukomeza umutima.
4. Ubuki bwongerera ubwonko ubushobozi kuburyo ushobora gufata ibintu byinshi kandi bitandukanye mu mutwe.
5. Ubuki butuma umuntu asinzira neza cyane.
6. Kurya ubuki buri munsi bituma igifu cy’umuntu kimererwa neza bityo bikakurinda kugugara.