in

Niba ushaka kwinjira mu rukundo ruryoshye kandi ruzaramba ,irinde kugendera kuri ibi bintu bikurikira.

Niba ushaka kuba mu mubano wishimiye, ntukwiriye gutangira gukundana ugendeye ku mpamvu turi bugarukeho muri iyi nkuru. Zose ni impamvu zidakwiriye umuntu ushaka kubaho yishimiye urukundo arimo.

1.Kwibagirwa uwahoze ari umukunzi wawe

Hari abantu benshi bahita bihutira gushaka undi mukunzi vuba vuba kugira ngo babashe kwibagirwa igikomere batewe n’umukunzi bahoze bakundana. Ni ikosa kuko urukundo nk’urwo ruhutiweho rutarangira neza. Inama nziza ugirwa ni ukubanza gukira neza igikomere aho guhutiraho ngo ukunde wibagirwe uwo mwahoze mukundana.

2.Ufite irungu/ urigunze

Gutangira gukundana n’umuntu kuko ufite irungu cyangwa se wumva ko wigunze si impamvu nziza yakwinjiza mu mubano kuko n’ubundi uzakomeza kugira irungu cyangwa kumva uri wenyine n’ubwo umukunzi wawe yaba akuri iruhande. Uzisanga ugifite irungu kuko n’ubundi winjiye mu mubano mu gihe kitari cyo cyangwa se biguturutsemo ubwawe.

3.Gukururwa n’imiterere y’inyuma gusa (Physical attraction)

Bamwe mu bantu bakunda gukururwa n’imiterere y’inyuma y’umukobwa cyangwa se umusore, bakumva ariyo ihagije ngo batangire urukundo cyangwa umubano n’uwo muntu runaka.

Imiterere y’inyuma ni kimwe mu byo wagenderaho ukunda umuntu ariko siyo mpamvu nyamukuru yagukururira guhita wimariramo umuntu kuko akenshi usanga ari ngombwa ko ureba n’ingeso cyangwa imiterere ye mu buzima busanzwe kugira ngo ubashe kubona ko mwazashobokana.

4.Umuryango n’inshuti zawe ziramukunda

Gukundana n’umusore cyangwa umukobwa kuko umuryango wawe umukunda cyangwa ko inshuti zawe zimwishimira naryo ni ikosa usabwa kutazakora. Impamvu ni uko abo bose ataribo bazakundana na we ahubwo wowe ubwawe ni wowe amarangamutima agomba guturukaho. Nimuramuka mugiranye ikibazo, uzisanga wicuza kuko nubundi uziha impamvu y’uko utari warigeze umukunda ahubwo ko mwahujwe n’uko abantu b’inshuti zawe aribo bamukundaga. Ese ntuzicuza icyo gihe wataye ?

5.Imyaka

Kwinjira mu mubano runaka kuko ubona ko imyaka yawe iri kugusiga nayo si impamvu nziza yatuma utangira umubano. Imyaka iri kugusiga siyo izatuma ukundana n’uwo muntu ngo ruhame, ahubwo ukwiriye kwinjira mu mubano ari uko wumva ko koko bikurimo kandi igihe kigeze.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byinshi wamenya ku musore w’umuherwe ugiye kurongora umukobwa wa Trump.

Menya impamvu itangaje ituma zimwe muri hoteli zishyira ibinini mu mafunguro y’abantu.