Dukunze kumva ko ibyo kurya bya mu gitondo ari byo bigira ingaruka nziza ku buzima bwacu, ni naho benshi bakuye imvugo igira iti: “Mu gitondo rya nk’umwami, saa sita rya nk’igikomangoma, nijoro urye nk’umukene.
Aha rero ni naho abantu bahera banashaka ibyo kurya bifite imbaraga ku buzima bwabo ariko bamwe mu bashakashatsi hari ibyo bavuga kandi byoroshye umuntu yafata mu gitondo akirirwa ameze neza.
N’ubwo muri iki gihe benshi basigaye bagira ikibazo cyo kubyuka kare bitewe n’uko baba baryamye batinze bituma babyuka biruka ntibabashe gufata ibyo kurya bya mu gitondo kandi ari byo by’ingenzi. Kubera izo mpamvu rero hari utwo kurya twa mu gitondo kandi tworoshye ukwiye gufata kandi ntitugucyereze.
Kurya umuneke ukarenzaho ikirahuri cy’amazi bishobora kugufasha mu kazi kawe kuko ushobora kumara amasaha 12 nta kindi kintu urafata bitewe n’imbaraga ziba mu muneke kuko wongera imbaraga nyinshi mu mubiri ndetse ukarinda na stress cyane cyane ku bantu b’igitsinagore.
Amazi nayo rero ubusanzwe tuzi neza ko ari ingenzi ku buzima bwacu bwa buri munsi cyane ko afasha mu iyungurura ry’amaraso, agasohora imyanda mu mubiri ndetse akagabanya ububabare bwo mu ngingo.
Aba bahanga bakomeza bavuga ko nufata umuneke umwe ku munsi ukarenzaho amazi uzirirwana akanyamuneza bukarinda bwira n’iyo waba nta kindi kintu wafashe. Kuri babandi babyuka batinze kandi baba bakeneye gufata ibyo kurya bya mu gitondo nimwifatire umuneke umwe n’ikirahuri cy’amazi.