Ubu buryo nubukoresha, uwari inshuti yawe azicuza amakosa yagukoreye yose hanyuma akugarukire, ubwo ni wowe uza ufite ububasha bwo kwemera ko agaruka cyangwa ukamuhakanira:
1.Urubuga nkoranyambaga
Urubuga nkoranyambaga ni inzira nini ushobora gukoresha, ushotora uwari umukunzi wawe. Gerageza ujye ushyiraho amafoto yawe meza ya yandi koko yerekana ko umeze neza nta kibazo ufite, ya yandi yerekana ko nyuma yo gutandukana nawe hari aho ugeze harenze aha mbere. Nukora ibi, uwari umukunzi wawe azakwirukaho.
2.Icyizere
Icyizere ni buri kimwe cyose, kandi icyizere ni kimwe mu bintu ukwiriye kubanza kugira. Icyizere kizatuma wisumburaho, kizatuma uba uw’igikundiro kurenza uko wari uri mbere. Wowe wigaragara nk’uwacitse intege ahubwo garagaza ko ufite icyizere, ibi bizatuma uwari umukunzi wawe agushakisha cyane.
3.Intsinzi
Nk’uko bivugwa ngo “Intsinzi ni papa wa byinshi hanyuma gutsindwa bika imfubyi”, ibi koko ni ukuri kuzuye. Kora cyane mu kazi ukora ku buryo uzazamuka mu yindi ntera. Uwahoze ari umukunzi wawe nabona ibi, bizahora bituma aribwa mu mutima.
4.Ishyire mu mutuzo
Ibyishimo ni byiza maze ukishyira mu mutuzo bizatera abantu kubana nawe. Niba wishimye ugaragaraho igikundiro, uzagira ubwiza bugaragarira buri umwe wese n’amaso, mbese bwa bwiza roho izabona ikabwifuza. Gusa niba koko uzajya uhora uri umunyamunezero, ntuzigera wifuza ko wasubirana na wa wundi wakubabaje ahubwo uzashaka undi mwiza.
5.Tera imbere
Niwumva gutera imbere, wumve ko niba watandukanye nawe, gerageza ukore uko ushoboye maze utere indi ntabwe ujya mbere ku buryo utandukana n’uko wari umeze mbere mukiri kumwe.
6.Garagara neza
Garagara neza, garagara nk’umunyagikundiro, iyiteho wowe ubwawe, bizatuma uwari umukunzi wawe afuha ashake kukugarukira.