Abasore benshi beza banyura mu bibazo bitandukanye ariko bimwe kuri bose, iyo uri umusore ukaba uri mwiza, abantu bakunda kukubona nk’umwirasi, umwibone se n’ibindi kandi ugasanga akenshi ntaho bihuriye n’ukuri.
Hano rero hari ibibazo abasore beza bakunda guhura nabyo mu buzima bwabo:
1.Abasore beza baba bafite abakobwa cyangwa se abagore babiruka inyuma ugasanga abo basore bafatwa nk’abatwaye abagore b’abandi kandi nta ruhare baba babigizemo ngo bakundwe n’igitsinagore.
2.Abasore beza bafatwa nk’abibone, mu bihugu bitandukanye usanga abasore beza bafatwa nk’abibone, batekerezwa nk’abari hejuru y’ikintu cyose ari nabyo bibatera ubwibone ariko siko biri usanga akenshi abasore beza basabana na buri wese.
3.Abasore beza bakunze kugirirwa ishyari, ahanini iyo hari icyo bagezeho usanga bagenzi babo babagirira ishyari, bya bindi umuntu abura icyo atuka inka akavuga ati ‘dore ibyo bicebe byayo’.
4.Abasore beza bafatwa nk’abatinganyi, kubera ukuntu bahora basa neza ndetse bambaye neza akenshi abantu babibeshyaho bibwira ko ari abatinganyi ariko siko biri.
5.Abasore beza bafatwa nk’abakinisha imitima y’ababakunda, ahangaha usanga akenshi iyo umukobwa yakunze umuhungu mwiza ntabasha kwihanganira kubona hari undi mukobwa bari kumwe, kubera ko rero abakobwa bamwizanira ugasanga wa wundi bakundanye ntabishyikira akamufata nk’uri gukinisha umutima we kandi nta ruhare yabigizemo.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link : https://yegob.rw/dating ukurikize ibisabwa