in

Akayabo ka Miliyari na miliyoni zisaga 190 z’Amanyarwanda ni ko gategereje Amavubi muri CHAN 2020.

Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu iri muri Cameroun aho yaserukiye U Rwanda mu irushanwa rya CHAN 2020, kimwe n’andi makipe atandukanye, yose ahanze amaso ku bihembo bizatangwa ku musozo w’iri rushanwa,aho ikipe izaba iya mbere izahembwa agera kuri Miliyari imwe na miliyoni zirenga 190 z’Amanyarwanda.

Ku ikubitiro Amavubi yacakiranye n’ikipe ya Uganda Cranes ,gusa uyu mukino waje kurangira aya makipe yombi nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi aho byarangiye ari 0-0.Nubwo byagenze bityo ariko kuri ubu ikipe yose muri iri rushanwa iracyafite ikizere n’amahirwe yo kuzegukana kariya kayabo ari nabyo twifuriza ikipe yacu Amavubi itegereje umukino wayo uzayihuza n’ikipe ya Morocco kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mutarama 2021.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uko amakipe azahabwa ibihembo ku musozo w’iri rushanwa ,tariki ya 07 Gashyantare 2021.

●Ikipe ya mbere: 1,200,000$
●Ikipe yageze kuri finale: 650,000$
●Ikipe yageze muri 1/2 cy’irangiza: 400,000$
●Ikipe yageze muri 1/4 cy’irangiza: 300,000$
●Ikipe ya gatatu mu matsinda: 200,000$
●Ikipe ya 4 mu matsinda: 170,000$

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uri umukobwa ukunda by’ukuri umukunzi wawe,irinde kumubwira aya magambo akarishye.

Imyambarire ya Michelle Obama itunguye abantu(AMAFOTO+Video)