Ibyiyumviro by’urukundo bamwe babifata nk’aho ari amayobera bitewe n’uko rukoresha umuntu ibyo atabashaga gukora aramutse atarurimo ndetse akabikora mu buryo butari bwitezwe.
Nk’uko mu nkuru yasohotse ku rubuga elcrema ibigaragaza, hari impinduka ziboneka ku muntu uri mu rukundo na siyansi akabyemeza.
Umutima utera cyane
Siyansi yerekana ko iyo umuntu ari kumwe n’umukunzi we umutima utera cyane ndetse na we akabyiyumvamo.
Ibyo biterwa n’umusemburo wa ‘epinephrine’ cyangwa ‘adrenaline’, utuma umutima utera wihuta ndetse ugatera no guhumeka cyane, uba wabaye mwinshi.
Gutekereza ku mukunzi wawe buri kanya
Urukundo rutuma wigarurirwa n’umukunzi wawe ku buryo nta munota washira utamutekerezaho, ibyo bigaragazwa n’uko ku bantu bafite abo bakundana, umusemburo wa ‘serotonin’ utera ibyishimo uba mwinshi kandi ugatuma umuntu yumva afite amahoro kuko akunzwe.
Ingingo zindi z’umubiri zigaragaza ibimenyetso
Ku bantu bakinjira mu rukundo nk’iyo ari ubwa mbere akundanye cyangwa se aribwo akibona inshuti nshya, usanga n’izindi ngingo zagizweho ingaruka n’urukundo arimo.
Uzabona isoni ku maso cyangwa mwahura ukabona aramwaye, uzabona babira ibyuya mu ntoki n’ahandi hantu hatandukanye.
Ibyo byose biterwa n’uko umusemburo wa ‘adrenaline’ uzamuka cyane bitewe n’ibyo byiyumviro bafite.
Gusomana bizana izindi mpinduka ku mubiri
Abenshi mu bakundana usanga gusoma ari ibintu byabo. Uko gusomana gutuma umusemburo wa dopamine ushinzwe ibijyanye n’ibyiyumviro wiyongera mu mubiri, bigatuma urushaho kwiyumva muri uwo muntu mukundana.