Kuryama ni byiza ariko kuryamira (kuryama igihe kirekire) bigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’umuntu nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru.
1.Bitera imikorere mibi ku bwonko
Kuryama igihe kirekire bishobora guhindura ubushobozi bw’ubwonko, kuko bituma busaza vuba. Iyo usinzira amasaha menshi bishobora guhindura isaha yo mu mutwe (ubu ni uburyo ubwonko bubasha gutandukanya umunsi n’ijoro, kuryama no kubyuka), bikaba byatera imihindagurikire mibi ku miterere y’ubwonko n’ubushobozi bwo kwibuka bugatangira kugabanuka.
2.Byongera kuribwa umutwe
Ibi bishobora kuba byarakubayeho, niba nawe ujya uryama igihe kirekire ukumva uribwa umutwe, biterwa n’imihindagurikire mu bihererekanya makuru ku bwonko (neurotransmitters) cyane cyane serotonin igihe usinziriye. Kuribwa umutwe bishobora guterwa kandi n’isukari iba yagabanutse cyane cyangwa umwuma mu mubiri, uterwa no kumara igihe kinini uryamye.
3.Kongera ibyago byo kwibasirwa na diyabete
Kuryama igihe kirerire bishobora guhindura imikorere y’umubiri mu buryo ukoresha isukari, bikongera ubwinangire bw’umusemburo wa insulin, bityo isukari ikaba nyinshi mu maraso. Kumara igihe kinini wicaye ntacyo ukora (nko mu gihe uryamye) ndetse n’umubyibuho ukabije ni bimwe mu byongera cyane ibyago byo kurwara diyabete.
4.Bishobora gutera ibibazo by’umutima
Uko uryama igihe kirekire niko umutima wawe ubigenderamo. Uba uri kugenda wongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima. Kuryama igihe gito byongera ibyago ku kigero cya 18% byo kwibasirwa n’indwara ya stroke mu gihe kuryama igihe kirekire byongera ibyago ku kigero cya 46% byo kwibasirwa n’iyi ndwara.
5.Gutera uburibwe bw’umugongo
Niba ukora akazi kagusaba kwicara cyane, wagera mu rugo ugahita uryama, niko ibyago byawe byo kurwara umugongo byiyongera cyane.
Kumara igihe kinini uryamye mu buryo bumwe byongera uburibwe bw’umugongo kuko imikaya n’amagufa aba abangamiwe cyane, kubera guhora ahantu hamwe.
6.Kongera umubyibuho ukabije
Hari isano hagati yo kuryamira cyane n’umubyibuho ukabije. Mu gihe uryamye amasaha menshi, bituma igihe umara ukoresha umubiri wawe kigabanuka, uko utawukoresha niko ibiro byiyongera bitewe nuko calories zitwikwa ku rugero rwo hasi.