in

Niba ukunda kugira isereri bya hato na hato ihutire kujya kwa muganga bwihuse kuko ubuzima bwawe buri mu kaga||menya impamvu

Vertigo illness concept. Man hands on his head felling headache dizzy sense of spinning dizziness,a problem with the inner ear, brain, or sensory nerve pathway.

Kugira isereri ,ikizungera cyangwa muzunga ntibiterwa gusa n’ubushyuhe cyangwa umunaniro ahubwo bishobora kuba ikimenyetso cyubundi burwayi bukomeye ufite mu mubiri.Niwibonaho ikizungera kiza buri gihe ndetse utazi impamvu ,inama twakugira ni ukigana muganga akagufasha.

1.Indwara z’umutima

Indwara zitandukanye zibasira umutima; nko kudatera bisanzwe k’umutima cg gutera umutima uhagarara, bishobora gutera ikizungera. Impamvu ibitera ni uko ubwonko buba butabona amaraso ahagije.

2.Guhumeka insigane

Imwe mu mpamvu za mbere zitera ikizungera harimo guhumeka insigane. Guhumeka insigane no guhumeka cyane birenze ibisanzwe, bituma agace k’ubwonko gashinzwe kuringaniza umubiri no kukwereka ibyerekezo bitandukanye, katabasha gusobanukirwa uburyo uhagaze, ndetse ukaba wakumva ugiye kwikubita hasi. Abarwayi b’iyi ndwara yo guhumeka insigane, ikizungera gikunze kubabaho kenshi bitewe n’uko bameze; niba bicaye, baryamye cg se bahagaze.

3.Gutakaza amaraso cyane

Gutakaza cyane uturemangingo dutukura tw’amaraso cg hemoglobin bishobora kugutera kumva ibintu byose impande zawe bizunguruka. Niba ufite ikibazo cy’amaraso macye, ibi akenshi bikubaho nka nyuma yo gukora imyitozo ngorora mubiri cg undi murimo usaba imbaraga.

4.Indwara ya hypothyroidism

Iyi ndwara itera cyane ikizungera. Mu gihe uri kugenda ntumenye neza kugenzura intambwe zawe cg ukaba wakumva wenda kwikubita hasi.

5.Indwara z’ibisazi

Indwara zibasira ubwonko hafi ya zose zishobora gutera ikibazo cyo kuzungera. Impamvu ni uko ubwonko ari bwo bumenya niba ugenda neza, ukabasha no kumenya niba uhagaze, wicaye cg uri kugenda.

6.Imiti imwe n’imwe uri gufata

Imiti imwe n’imwe ishobora kugutera kuzungerwa mu gihe uri kuyifata cg se nyuma yo kuyifata. Mu gihe ugiya gufata umuti ni ngombwa kubaza farumasiye cg muganga wawe nib anta bibazo bikomeye uwo muti ushobora kugutera.

7.Umuvuduko muke w’amaraso

Abarwayi b’umuvuduko muke w’amaraso bakunze kuzungera, iyo umuvuduko w’amaraso utangiye kugenda gacye ugereranyije n’ibisanzwe. Ibi kandi bishobora kubaho mu gihe wari wicaye, ugahita uhaguruka gutyo, ushobora guhita wumva isereri. Ibi biterwa nuko umuvuduko w’amaraso uhita ugabanuka iyo umurwayi wa hypotension ahagurutse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aba bakoze ubukwe inshuro enye zose mu kwezi kumwe ngo bakomeze biruhukire||ibyakurikiyeho birababaje.

Ndi umuzungu wabaye mayibobo mu buzima bubi|Papa yakundaga abagore cyane turamuta twigarukira mu Rwanda.