in

Ndi umuzungu wabaye mayibobo mu buzima bubi|Papa yakundaga abagore cyane turamuta twigarukira mu Rwanda.

Uyu musore ufite Papa we w’umuzungu na nyina w’umunyarwandakazi avuga ko yabayeho mu buzima bubi bwo kumuhanda ,aho yatoraguraga ibyuma akajya kugurisha kugirango afashe barumuna be.

Manzi John ni umusore wavukiye muri Uganda ,aho yakuguriye kugeza agarutse mu Rwanda, nyuma yo gusiga se ubabyara kubera imyifatire ye igayitse nkuko abivuga.Manzi avuga ko Ise akomoka muri Pakistan naho nyina akaba umunyarwandakazi. Avuga ko Se yababareye umuntu mubi,ufite ingeso yo gukunda abagore cyane, ndetse no kumubuza amahirwe yo kwiga.Manzi yavuze ko yamaze imyaka igera muri 4 yose yaravuye mu ishuri.Muri iyo myaka yose yari abayeho nabi ,ari umwana wo kumuhanda(mayibobo).Avuga ko yatoraguraga ibyuma akajya kugurisha kugirango afashe barumuna be ,dore ko papa wabo yari yaramaze gushaka undi mugore.Yavuze ko nyuma baje gufata icyemezo biyizira mu Rwanda, ariko biyibye kuko ngo mu muco w’abanya Pakistan bigoye ko wabatwara abana be. Bageze mu Rwanda uyu musore avuga ko bamaze umwaka wose batiga ,hanyuma baza gutangira kwiga mumwaka wa 4 w’amashuri abanza ndetse abasha no kugenda amenya ururimi rw’ikinyarwanda neza ,kuri ubu ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko .

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ukunda kugira isereri bya hato na hato ihutire kujya kwa muganga bwihuse kuko ubuzima bwawe buri mu kaga||menya impamvu

Kim Kardashian yahawe inkwenene n’abamubonye yiga yambaye Bikini.