in

Aba bakoze ubukwe inshuro enye zose mu kwezi kumwe ngo bakomeze biruhukire||ibyakurikiyeho birababaje.

Umusore n’umukobwa bo muri Taiwan bakoze agashya bashyingirwa inshuro enye mu minsi 37¸ kugira ngo babone iminsi 32 y’ikiruhuko kuko muri iki gihugu ushyingiwe yemererwa n’amategeko iminsi umunani gusa y’ikiruhuko kandi akayishyurirwa.Gusa byaje kurangira batakaje akazi kabo.

Ikinyamakuru 7Sur7 kivuga ko umusore wakoze ubukwe yari umukozi w’imwe muri banki zo muri iki gihugu, aho we n’umugore we batse gatanya inshuro eshatu, bakongera bagashyingiranwa kugira ngo bakomeze bahabwe iminsi yo kuruhuka.

Banki yabyamaganiye kure, yanga gukomeza guha ikiruhuko uyu mugabo kuko byasaga nko gukinisha akazi, nawe ahita yihutira gutanga ikirego muri Ministeri y’Abakozi.

Iyi ministeri yahaye igihano umukoresha w’uyu mugabo utaravuzwe izina, imuca amande y’amadolari 650 kubera ko yangije amategeko y’ikiruhuko umukozi yemerewe.

Nubwo nta nshuro itegeko ryashyizeho umuntu atagomba kurenza akora ubukwe ngo ahabwe ikiruhuko, iyi banki yavuze ko uyu mugabo yari yemerewe iminsi umunani gusa, ibindi yakoze ari ugufatirana amategeko.

Ibi byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga banenga iyi ‘couple’, bavuga ko itagakwiye gukinira ku bukwe.

Hari uwagize ati “Ntibyumvikana! Uyu musore arakina n’ubukwe na za gatanya nk’aho ashaka gukomeza gukora ubukwe no gutandukana n’umugore we buri munsi? Aho gushakira ubwinshi bw’ikiruhuko mu bukwe yabushakira mu kiruhuko cy’uburwayi.”

Nyuma y’uko biciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, mu cyumweru gishize Ministeri y’abakozi muri iki gihugu yasubije amafaranga y’amande yari yatanzwe na banki ivuga ko habayeho kwibeshya.

Nubwo Ministeri yisubiyeho ku gihano yari yahaye Banki, umusore wakoze ubukwe yahise ava ku kazi ariko asigara aburana ko banki igomba kumwishyura iminsi ye 24 y’ikiruhuko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe:Umugore n’umugabo basajijwe n’ibyishimo byinshi ubwo bibarukaga abana 4 icyarimwe nyuma y’imyaka 15 barabuze urubyaro.

Niba ukunda kugira isereri bya hato na hato ihutire kujya kwa muganga bwihuse kuko ubuzima bwawe buri mu kaga||menya impamvu