Mu gihe cyose urangwa n’izi ntekerezo ntuzirirwe ushake umugore cyangwa umugabo kuko ntabwo mwamarana kabiri. Zimwe muri izo twavuga:
1.Gushaka kuko ufite irari ry’igitsina: Niba utekereza gushaka mu mutwe wawe hakazamo imibonano mpuzabitsina gusa menya ko udafite igihe kinini uri mu rwawe.
2.Gushaka kuko ubonye ko ugiye gusaza: Umutima ntuba uri ku rugo ahubwo uba ugirango uve mu mubare w’ingaragu ntabwo urugo rwawe rwamara kabiri.
3.Gushaka kuko ukeneye umuntu ugufasha mu bijyanye n’umutungo: Iyo umutungo ushize ruvuza umuhoro cyangwa mukarangwa n’umwiryane, ni byiza gushaka kuko ari ngomba nta mpamvu nyamukuru ibiguteye.
4.Gushaka kuko wagize ibyago ugatwara inda niba uri umukobwa: Gusama inda itateganyijwe si ishyano riba ryaguye iyo akenshi wiziritse ku musore wayiguteye agutunga byo kwihesha amahoro ariko ntimumarana kabiri.
5.Gushaka kuko ubihatiwe n’ababyeyi bawe: Urugo ni umwanzuro umuntu yifatira bitewe n’impamvu runaka, iyo ushatse kuko wabihatiwe n’ababyeyi cyangwa umuryango, urugo rwanyu ntirumara kabiri kuko muhora murangwa n’amakimbirane kuko nta rukundo ruba rwarabaye hagati yanyu.
Ni ahawe wowe usomye iyi nkuru ngo ufate umwanzuro kuko ‘Gushinga urugo’ bisaba gufata umwanzuro uwutekerejeho kuko uba usabwa kuzabana n’uwo wahisemo ubuziraherezo mu gihe Imana ikibatije ubuzima.