in

Ibimenyetso simusiga bishobora kukwereka ko urwaye SIDA||Byaba byiza ugannye muganga

Hari ibimenyetso n’ibiranga ubwandu bwa virusi ya HIV ushobora kubona mu gihe ikigufata, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu byaba ibimenyetso by’iki cyorezo gusa wabyizera neza ari uko uhise ugana muganga akaguha igisubizo cyizewe.

1.Kubira ibyuya n’ijoro

Uko ubwandu bwa virusi ya HIV bugenda bukwira mu mubiri, ibimenyetso nk’iby’ibicurane bikomeza kwigaragaza. Ushobora kuryama nijoro wumva ubushyuhe ari ubusanzwe, uko ijoro rigenda ubushyuhe bukagenda bwiyongera ku buryo budasanzwe. Umubiri wawe utangira gusohora ibyuya kugira ngo ugumane igipimo cy’ubushyuhe ugomba kubaho, aha niho uzabyuka ubona amashuka cg imyenda warayemo yatose cyane.

2.Inkorora

Inkorora itazana igikororwa kandi ihoraho itangira kukwibasira. Akenshi iyi nkorora ntikizwa n’imiti isanzwe ikiza inkorora. Iki ni ikimenyetso cy’uburyo umubiri wawe utangiye kwitwara ku bwandu bushya. Inkorora kandi ni ikimenyetso cy’uko ubudahangarwa bwawe bwibasiwe. Ishobora kubyara nyuma y’igihe umusonga, indwara ikomeye cyane kandi izahaza umubiri.

3.Umuriro

Mu gihe wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, kugira umuriro ni cyo kimenyetso cya mbere cy’ubwandu bwa virusi ya HIV. Iyo virusi ikimara kwinjira mu mubiri wawe, ushobora kugira ibimenyetso nk’iby’ibicurane. Umuriro uba uterwa n’uko virusi ziri kwinjira mu maraso yawe abasirikare b’umubiri bakagerageza kuzirwanya. Akenshi uyu muriro niyo wanywa imiti iwukuraho, ntupfa kugenda, ibi bikurikirwa no kubira ibyuya byinshi nijoro.

4.Kokera mu muhogo

Kokera mu muhogo bishobora kuba ikimenyetso nacyo cy’ubwandu bushya. Ibi byerekana ko umubiri uri guhangana na virusi za HIV nshya zawinjiyemo, ibi kandi bishobora no kuza nyuma igihe ubudahangarwa bw’umubiri buzaba butangiye kuneshwa. Kokera mu muhogo bishobora guterwa n’ibisebe byaje mu kanwa, mu muhogo cyangwa mu gifu.

5.Kumva ubabara umubiri

Kubabara imikaya no mu ngingo (aho amagufa ahurira) ni kimwe mu bimenyetso byerekana ubwandu bukiba. Ibi bishobora guterwa n’ububyimbirwe mu ngingo zikora abasirikare b’umubiri (lymph nodes) ziba ziri gukora benshi ku bwinshi. Bigira ingaruka kuri izi ngingo, kuko bitera imikaya kimwe n’izindi ngingo kubyimbirwa cyane. Ibi byose bishobora gutera indwara zikomeye nka arthritis n’izindi ndwara zo mu ngingo.

6.Gutakaza ibiro

Iki ni kimwe mu bimenyetso bigenda bigaragara cyane uko ubwandu bugenda bukura. Iyo ucyandura, bya bimenyetso bimeze nk’iby’ibicurane bishobora gutera iseseme, guhitwa no kuruka. Ibi nibyo bitera gutakaza ibiro. Uko ubwandu bugenda bukura, niko ibiro bigabanuka ku buryo bugaragara. Gutakaza ibiro bikabije bivugwa, igihe watakaje guhera 10% y’ibiro byawe mu gihe cy’iminsi 30 kandi ugaragaza ibindi bimenyetso bijyana no gutakaza ibiro; byasobanuwe n’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe kwita ku buzima na serivisi za muntu.

7.Kubabara umutwe

Kimwe mu bimenyetso bindi bisa nk’iby’ibicurane ni ukubabara umutwe bihoraho. Hari igihe kubabara umutwe bitangira guhinduka kubabara umutwe w’uruhande rumwe, bavuga ko umutwe w’uruhande rumwe ukabije iyo ukubabaza iminsi irenga 15 mu kwezi kumwe. 50% y’abanduye HIV bahita bumva ububabare bw’umutwe nk’ikimenyetso, mu gihe 27% bo bumva uburibwe uruhande rumwe.

8.Ubwandu bw’imiyege

Ubwandu bwa HIV iyo bukibasira umubiri bushegesha ubudahangarwa. Ikimenyetso cyerekana ko ubudahangarwa bwawe bufite imbaraga ni ubwandu butandukanye butangira kwibasira umubiri. Ubwandu bw’imiyege (yeast/champignon) nibwo bwiganza cyane, bwibasira cyane abari n’abategarugori, ubugaragara cyane ni imiyege yitwa Candida. Yibasira cyane cyane ibice by’imyanya ndagagitsina, igogorwa n’ahandi. Gukoresha imiti isanzwe ntacyo bitanga kugeza igihe imiti igabanya ubwandu itangiye gufatwa.

9.Udusebe duto (cyane cyane ku munwa)

Udusebe duto dutangira kuza ni ikimenyetso cy’ubwandu bwa HIV, duterwa na virusi yitwa Herpes Simplex, dushobora kuza ku gitsina, ku munwa cg mu kibuno.

10. Gufuruta uruhu no guhindura ibara

Iki ni kimwe mu bimenyetso byigaragaza cyane, bizwi ku izina rya “HIV rash”. Bigaragara muri 85% y’abacyandura. Gufuruta no guhindura ibara ku ruhu bishobora kubyara ibiheri binini cyane cyane mu bice bishyuha by’umubiri, nk’imyanya ndagagitsina cyangwa mu maso. Akenshi ibi biheri biba bitukuye kandi biretsemo amazi.

11.Umunaniro udasanzwe

Umunaniro udasanzwe utewe n’ubwandu bwa virusi ya HIV nicyo kimenyetso benshi batajya bitaho. Abantu benshi bakunda kugira umunaniro ukabije bagakeka ikindi kibazo kibitera nko gukora cyane cg kutaruhuka bihagije. Umunaniro udasanzwe hahandi uryama ukabyuka wumva ukinaniwe cyane uba ukwiye kwihutira kwa muganga ukamenya ikibitera. Iyo ubwandu bumaze kwinjira mu mubiri nyuma y’agahe gato ntiwongera kumva uyu munaniro, ugaruka nyuma igihe SIDA itangiye kugaragara.

Uburyo bwizewe bwo kwirinda ubu bwandu bwa SIDA ni ukwifata, kudacana inyuma ku bashakanye cyangwa se byose byakwanga ukibuka gukoresha agakingirizo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ugifite iyi myumvire ntuzirwe ushaka umugabo/umugore.

Imvano y’isenyuka ry’ingo z’Abadiaspora(inkuru irambuye)