Niba ubwira aya magambo umwana wa we uba uri kumuhemukira mu buryo butandukanye (amwe mu magambo utagakwiye kubwira umwana wawe)
Amy Morin ni inzobere mu buvuzi bwifashisha ibiganiro, yakomoje ku magambo ababyeyi bakwiye kwitwararika ntibayakoreshe mu gihe bifuza kwigisha abana uko bakwigira ku makosa yabo no kubigisha uko bakora ikintu mu buryo butandukanye n’ubwo bari bagikozemo.
Ceceka, tuza!
Ntago ari igitekerezo cyiza gucecekesha umwana no kumubwira gutuza cyangwa se gushaka kumubwira uko agenza amarangamutima n’ibyiyumvo bye.
Wibyitaho, byiguhangayikisha!
Nta kintu gifatika bifasha abana, iyo ushatse kubahitiramo icyo batekerezaho kabone n’iyo waba ugamije kumugabanyiriza umuhangayiko cyangwa ubwoba.
Uramera neza
Aha ushobora kwibwira ko umubwiye amagambo meza, ariko bishobora kuviramo umwana ikibazo igihe cyose wamubwira ngo aramera neza mu gihe runaka, ariko cyagera akisanga akimerewe uko byari biri mu gihe wabimubwiraga.
Ntuzatume nongera kugufatira muri ibyo
Ibi akenshi ababyeyi babikoresha babwira abana igihe bazabiranyijwe n’uburakari, bagahita basa n’abataye umutwe bakabwira umwana bakoresheje imvugo ikarishye cyane.
Aha abahanga bagaragaza ko iyo umweretse ko kuzongera kumufatira mu ikosa ari cyo gihambaye, akora uko ashoboye akajya aguhisha amakosa ye,
Uri indakemwa, uri igitangaza!
Kumubwira ko ari indakemwa kandi ari igitangaza kurusha abandi bose, na byo bishobora kumuviramo kwibwira ko nta kindi cyiza kiri imbere agomba guhatanira kugeraho cyangwa se ku rundi ruhande bikaba byanamutera kujya ahora ahangayitse ku buryo nk’igihe atabaye uwa mbere mu ishuri bimugwa nabi bikaba byanamuviramo agahinda gakabije.
Ushaka kuzansaza
Ibi na byo bishobora gukomeretsa umwana bikanamutera gukura yishinja ko atuma abandi bantu biyumva nabi cyangwa se akanakura yishyiramo ko kutiyumva neza kwe abiterwa n’abandi. Ababyeyi bagirwa inama yo gutoza abana gukura bazi ko ari bo bifitemo ubushobozi bwo kugenga no kugenzura intekerezo hamwe n’amarangamutima yabo.1