in

Wagirango igiye gukina na APR FC! Ibiciro byo kwinjira ku mukino was Rayon Sports n’Intare FC byavugishije abatari bacye

Umukino ikipe ya Rayon Sports irakina uyu munsi n’ikipe y’Intare FC, ibiciro byo kwinjira byamaze kujya ahagaragara.

Kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa cyenda z’amanwa nibwo ikipe ya Rayon Sports n’Intare FC ziracakirana zikina umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’amahoro.

Uyu mukino urabera kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, Ibiciro byo kwinjira ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko ahasanzwe hose ari ibihumbi 2, ahatwikiriye ni ibihumbi 5 muri VIP ni ibihumbi 10.

Ibi biciro byatumye benshi bemeza ko ari menshi cyane kubera ko Rayon Sports igiye gukina n’Intare FC Kandi ari ikipe idakomeye cyane ndetse Kandi Rayon Sports ikaba itari no mu bihe byiza.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ubwira aya magambo umwana wa we uba uri kumuhemukira mu buryo butandukanye (amwe mu magambo utagakwiye kubwira umwana wawe)

Umugore w’umwalimu yifashe amashusho ari kwirongoza igikoresho kizwi nka ‘Vibrator’ mu ishuri ryigamo abana bato