Ubwonko ni bwo pfundo ry’ubwenge bw’umuntu bityo rero umuntu akaba ashobora kubwitaho bukamera neza ndetse bukagira ubwenge bwinshi.
Niba ushaka ko ubwonko bwawe bukora neza, ugomba kwita kuri ibi bikurikira:
1) Kunywa amazi ahagije:
Nibura umuntu agomba kunywa litiro imwe n’igice buri munsi, ni ukuvuga ibirahuri bibiri mu gitondo, ibindi bibiri ku manywa n’ibindi bibiri nimugoroba), buri gihe hasigaye iminota iri hagati ya 30 na 45 ngo urye.
Wirinde kunywa amazi nijoro, by’umwihariko ku bagabo. Ugomba kuyanywa hasigaye amasaha atari munsi y’ane ngo uryame, kuko ananiza prostate akayitera kurwara (ku bagabo), no ku bagore si meza.
2) Gusinzira bihagije hagati y’amasaha 7 -8:
Iyo utabona ibitotsi bihagije, ugabanya cyane ubushobozi bwo gushikama mu byo uri gukurikirana, ukajya wibagirwa vuba ibyo wari umaze gufata mu mutwe, kugwa mu mihangayiko no kugabanuka k’ubwenge.
3) Guhumeka umwuka mwiza wo mu rukerera:
Ibi twari twabigarutseho haruguru muri iyi nkuru.
4) Kugendagenda ukimara kurya:
Biba byiza iyo umuntu amaze kurya agakora akaruhuko gato akagendagenda ahantu hatuje hari ibiti cyangwa ubusitani.
5) Kurinda imyanda mu maraso
Kugira ngo ubigereho, ugomba kugabanya kunywa icyayi n’ikawa ukabisimbuza icyayi mwimerere nka romari n’ibindi, ugakunda kurya imbuto n’imboga.
6) Kwirinda ibintu bikubita ku mutwe
Ibintu bishobora guhanuka mu kirere kikikubita mu mutwe si byiza ku bwonko kuko bishobora kubuhungabanya nko kubukomeretsa.
7) Kwirinda kuba igihe kirekire hafi y’insinga nini z’amashanyarazi niba bishoboka