Urukundo ni ibyiyumvo kuburyo udashobora kubihisha cyangwa ngo upfukirane ibimenyetso byarwo, rero tugiye kurebera hamwe ibimenyetso simusiga bine wagenderaho umenya ko umuntu agukunda kuruta uko ubitekereza.
Niba hari ikintu kibaye akakikubwira uri uwambere, Niba uri umuntu wa mbere ashaka ko umenya ibintu bye byose, kandi akakubwira inkuru ze zose nziza ni ikimenyetso cyuko afite ibyiyumvo byimbitse kuri wowe.
kugerageza kubikwereka mu marenga, Niba Umuntu Agukunda Noneho azagerageza gukora ibintu byose byerekana ko agushaka, ku gukoraho bya hato na hato ni bumwe mu buryo bwihuse uzamumenyeraho, kandi akenshi uzabona atinya ku gukoraho rimwe na rimwe no mu gihe muvugana uzabona afite akanyamuneza kenshi.
Ikindi umuntu ugukunda uzamumenyera ku kizere gikomeye akugirira, ikizere ni igice cyingenzi mubucuti bwose, ubuzima bwumuryango, ubufatanye ntakabuza n’akwereka ko ashaka ko umufasha muri gahunda ze zose ni ikizere gituruka ku rukundo azaba agufitiye.
Umuntu ugukunda byukuri azagerageza kumenya ukumeze umunsi kuwundi kabonenubwo yaba atari umukunzi wawe byeruye.
umuntu ugukunda byukuri ashobora no kuguhamagara yitwaje ko muri inshuti gusa icyo gihe aba yumva amarangamutima ye ariwowe wibereyemo gusa kuko hari nigihe azaguhamagara nta kintu gifatika agushakira uretse kumva ijwi ryawe gusa.