Ni ryari amagi ashobora kuba uburozi mu mubiri w’umuntu? (soma usobanukirwe)
Bimenyerewe ko amagi ari kimwe mu biribwa bikomoka ku matungo bikungahaye ku ntungamubiri gusa si benshi bazi ko anifitemo ibinure mu muhondo wayo ku buryo kuyihata buri munsi kandi ku bwinshi bishobora gutuma umuntu agira ibirenze ibikenewe bityo aho kumubera intungamubiri bikamubera uburozi.
Ibi bivuze ko umubiri w’umuntu urya amagi umunsi ku wundi, biwuviramo kugira ibinure byinshi bikaba byamukururira ibyago byo kwibasirwa n’indwara zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko ukabije w’amaraso, umutima n’izindi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko byaba byiza umuntu atagiye arenza igi rimwe ku munsi.
Hagaragazwa ko intungamubiri zo mu magi akenshi ziba ziri mu gice cy’umweru mu gihe vitamini zo ziboneka mu cy’umuhondo ari na ho habamo ibinure.
Abahanga mu by’imirire babishingiraho bavuga ko umuntu ashobora kurya igice cy’umweru gusa igihe adakeneye ibyo binure cyangwa akarya igi ryose kugira ngo abone intungamubiri na vitamini icya rimwe.
Imibare igaragazwa na Mayo Clinic, yerekana ko mu igi rimwe haba harimo calories 75, garama eshanu z’ibibyibushya (ibinure), garama esheshatu za protéine, miligarama 67 za Potassium, miligarama 70 za sodium na miligarama 210 za cholestérol.