in

Ni Ijuru ku Isi ! Georgina wa Cristiano Ronaldo agaruka ku buzima babayemo muri Arabia Saudite

Georgina Rodriguez, umunyamiderikazi , umukinnyi wa filime ndetse n’umugore wa Kizigenza Cristiano Ronaldo yagarutse ku buzima bwiza abayemo muri Arabia Saudite.

Ibyumweru bibaye 11 umuryango wa Cristiano Ronaldo wimukiye muri Arabia Saudite, ubwo yasinyiraga ikipe ya Al Nassr avuye muri Manchester United.
Mbere y’uko bajyayo abantu benshi bateketezaga ko ubuzima buzabagora kuko ni umuryango w’abasitari warugiye kuba mu gihugu cy’abasiramu.

Georgina Rodriguez wishimira umucanga wo muri Arabia Saudite

Ubwo Cristiano Ronaldo yagiragaraga ikiganiro n’abamukurikira kuri Instagram yatangaje byinshi ku buzima babayemo we n’umuryango we.

Rodriguez yateruye avuga ko yiyumva neza kuko ari mu gihugu yishimiye kigira indagagaciro nziza z’umuryango. Abajijwe Uko yabonye Arabia Saudite ni ho yaguze ko ari Ijuru riri ku isi.


Georgina Rodriguez yagize ati ” Niyumva neza cyane kuba mba mu Ijuru riri ku Isi, ubutayu bwa Arabia narabukunze cyane.

Yabajijwe kandi ku buzima abayemo mu kwezi kw’igisibo cya Ramadan maze avuga ko yishimiye kuba ahantu igisibo cyatangiriye.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa filime Jonathan yatawe muri yombi

Inkweto zambarirwa ahantu habiri zikomeje guca ibintu