Umugore wo muri Amerika yabaye umugore wa mbere ukize virusi itera sida nyuma yo guterwa uturemangingo dushya ari kuvurwa kanseri yari arwaye.
Abashakashatsi bakomeye bo muri Amerika bavuga ko bakiri kwiga kuri ubwo buryo bakoresheje bavura uyu mugore, dore ko yavuwe kanseri yari arwaye nuko bimuviramo no gukira virusi itera Sida yari afite mu mubiri we.
Bivugwa ko uyu munyamerikakazi abaye umuntu wa gatatu ku isi, n’umugore wa mbere, wakize virusi itera Sida.
Uyu mugore yahawe uturemangingo dushya ari kuvurwa kanseri ndetse anahabwa amaraso mashya, nyuma yo gukorerwa ibyo bikorwa uwo mugore yamaze amezi 14 asanga nta virusi itera Sida afite mu maraso ye. Abahanga bavuga ko ibyabaye kuri uwo mugore bidashoboka gukunda ku bantu bose.
Abashakashatsi bakomeye bo muri Amerika bakomeje gukora hasi hejuru bakomeza guhiga uburyo bufatika bwo kurwanya virusi itera Sida mu maraso y’abantu.
Ubu buryo bwo kurwanya Kanseri bwakoreshejwe kuri uyu mugore, bwatangiye gukoreshwa muri 2007 aho bwakoreshejwe ku umugabo witwa, Timothy Ray Brown, akaza no gukira virusi itera Sida, nyuma y’uwo mugabo ubwo buryo bwongeye gukoreshwa kuri, Adam Castillejo, ukomoka muri New York, na we yaje gukira iyi ndwara.