Mukandamage Domitilla wavutse mu mwaka 1978 nyuma aza kubura maman we mu 1979 , na Se umubyara nawe yaje kwitaba Imana hashize imyaka nyine apfuye.
Domitilla nyuma y’uko umuryango we witabye Imana yakuze atazi se na nyina uko bari bameze bityo bituma akurira mu muryango wamureze byatumye atamenya musaza we dore ko nawe yarezwe n’undi muryango.
Mu gukura kwe yajyaga y’umva abavandimwe be bavuga ko hari musaza wabo bavukana gusa we ntabwo yabashije kumenyana nawe kubera ko batandukanye ari batoya nyuma y’uko ababyeyi babo bitabye Imana.
Nyuma y’uko bamaze gukura baje kujya i kigali gushaka ubuzima ari naho yahuriye na musaza we bakaza kujya mu rukundo ndetse barashakana babyara abana 3.
Nkibisanzwe mu muryango nyarwanda baje gutumira umwe wo mu muryango wabo ngo abasure nibwo yakubiswe n’inkuba asanze Domitilla yarabyaranye na musaza we , nibwo bamenye ko bavukana maze buri wese afata inzira ajya kwibana.