Ku bifuza kugabanya ibiro rero kubera kurya ibintu bifite ibinure cyane, ihate kurya inanasi, kuko mu minsi itatu yonyine ishobora kugufasha gutakaza ikilo n’igice cy’ibiro byawe. Mbere yo kukwereka uko wakoresha inanasi mu kugabanya ibiro reka tubanze turebere hamwe bimwe mu by’ingenzi mu biyigize.
Umutobe w’inanasi urinda umubyibuho ukabije bitewe n’uko ikize kuri calcium, potassium, vitamin A na C, fibre n’ibindi. Iyi vitamin C ibasha kugabanya ibinure mu mubiri bityo n’umubyibuho ukagabanuka.
Dore noneho uko wagabanukaho ikilo n’igice mu minsi itatu gusa. Ikintu cya mbere ukwiye kwitaho ni ukuba uretse ibyo kurya birimo amavuta cyangwa se ibinure mu minsi itatu gusa, ugafata utwo kurya tworoheje, ubundi ukarenzaho ibisate bibiri by’inanasi mu gitondo saa sita na nimugoroba.
Mu minsi itatu:
Mugitondo: Icyayi n’umugati umwe + ibisate 2 by’inanasi
Saa sita: isupu y’imboga + ibisate 2 by’inanasi
Nimugoroba: Yawurute imwe + umugati umwe+ ibisate 2 by’inanasi
Birasaba ko urya ibiryo bidatuma uhaga cyane kandi bidafite aho bihurira n’ibinure, mu minsi itatu yonyine wibanda ku kurya inanasi mu gitondo saa sita na nimugoroba ubundi nyuma yaho usanga ibiro byagabanutse rwose.