Ni kenshi abasore n’abagabo usanga bavuga ko batajya bubahwa n’abakobwa cyangwa se ab’igitsinagore muri rusange.Gusa nk’uko tugiye kubireba muri iyi nkuru burya hari imyitwarire yagombye kuranga umugabo/umusore niba ashaka koko icyo cyubahiro.
Dore ibintu bike by’ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe.
1.Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye
Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafashe ho.
Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.
Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n’umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.
Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.
2.Guhorana ibyishimo
Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n’umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire
Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y’umugore cyangwa umukobwa muhuye bwambere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya
3.Ambara neza
Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk’aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk’abasore b’inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.
Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa.
Ba uwo uriwe w’umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bishyira mu bibazo. Uwo ku gukunda azgukundira icyo.
4.Ibitekerezo byagutse
Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umugore nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n’ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k’uwo ushaka.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw