Bamwe bavuga ko kugira inda ku bagabo biterwa n’ubukire, ubuzima bwiza ndetse n’ibindi, gusa ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko inda igirwa n’abagabo benshi ishobora gutera ikibazo ku buzima bwabo na cyane ko bamwe mu bayigira baba batabyibushye.
Mu by’ukuri hari ibintu bishobora gutera kwaguka kw’inda ku bagabo, harimo kunywa ibisindisha byinshi nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje. Ubushakashatsi bwemeje ko iyo umugabo runaka asanzwe akoresha ibinyobwa birimo inzoga n’ibindi akarenza urugero, agira inda.
Kudakora imyitozo ngororamubiri. Ikindi kintu gitera inda ku bagabo ni ukubura imyitozo ngororamubiri. Ibi biba mu gihe umuntu arya amafunguro akungahaye kuri ‘Caloris’, yarangiza akabaho ubuzima buhunga imyitozo.
Kuba afata amafunguro adakungahaye ku ntungamubiri nkenerwa, akibanda ku masukari cyane akara ‘Protein’ nkeya nabyo biba ikibazo kuko bituma yiyongera mu biro.
Ikindi kintu gituma umugabo agira inda harimo umunaniro. Umunaniro burya ni indwara mbi cyane, umunaniro niwo uzana ‘imisemburo’ izwi nka Cortisol, iyi misemburo itera umunaniro.
Kuba hari abo mu muryango bafite inda nabyo ni impamvu ishobora gutuma nawe uyigira (Genetics).
Kuryama nabi bigendanye n’aho urara. Uburyo uryama nabyo ni impamvu ishobora kuba mbi, kuko uko uryama nabi ninako bikugiraho ingaruka.