in

AS Kigali itangiye gutsikira mu rugendo rwo gushaka igikombe yateguye Inama ikomeye, dore ibiri kumurongo w’ibyigwa

AS Kigali itangiye gutsikira mu rugendo rwo gushaka igikombe yateguye Inama ikomeye, dore ibiri kumurongo w’ibyigwa.

Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa AS Kigali, bwakoranye inama n’abakinnyi, abatoza, abaganga n’abandi bakozi bose b’iyi kipe hagamijwe kugashaka ibisubizo ku kubura umusaruro mwiza bimaze iminsi muri iyi kipe.

Ikipe ya AS Kigali iheruka intsinzi tariki 30 Ukwakira 2022, ubwo yatsindaga Gasogi United igitego 1-0 cya Hussein Shaban Tchabalala. Kuva ubwo umusaruro wakomeje kuba nkene kugeza ubwo no kubona izamu bikomeje kwanga.

Iyi kipe mu mikino ine ya shampiyona iheruka gukina, yanganyijemo ibiri ya Musanze FC 0-0 na Bugesera FC 0-0, itsindwamo uwa Police FC igitego 1-0, yo yatsinzemo uwa Gasogi United gusa.

Ibi nibyo byatumye kuri uyu munsi nyuma y’imyitozo ya mu gitondo, Perezida w’iyi kipe, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye inama na AS Kigali yose nk’ikipe.

Bimwe mu byo YEGOB yamenye iyi nama yaganiriyeho, ni ukwibutsa abakinnyi ko umusaruro wabo utari mwiza muri iyo mikino itatu iheruka, kandi ko bafite ubushobozi bwo kuba mu kipe zihanganiye igikombe cya shampiyona.

Bimwe mu byavuye muri iyi nama, ni uko mu gihe umusaruro wakomeza kuba nkene nk’uko bimaze iminsi, ubuyobozi bwafata undi mwanzuro ukakaye yaba mu bakinnyi cyangwa mu batoza.

Mu mikino irindwi AS Kigali imaze gukina, iri ku mwanya wa Kane n’amanota 14 inyuma ya APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Augustin
Augustin
1 year ago

Nonese barafata izihengamba umutoza bafite sutwara igikombe cyamahoro bategereze kibe

Ngiyi ifoto y’amateka ya Jimmy Gatete benshi batabonye

Umugabo yaratiye bagenzi be ubwiza bw’umugore we yarongoye