in

Byinshi wamenya ku burumbuke n’uburyo wabara iminsi ushobora gusamiraho.

Buri mugore agira ukwezi yihariye, niyo mpamvu abara akurikije uko guteye.Iki kibazo kijya cyibazwaho na benshi igisubizo cyacyo kirahari kandi nukurikira neza iyi nkuru uzamenya uko wabara neza ukamenya iminsi yawe y’uburumbuke.

Reka dutangire iyi nkuru dusubiza ibibazo by’amatsiko abantu benshi bajya bibaza, nyuma yaho niho turi burebere hamwe uko wabara ukwezi k’umugore cyangwa umukobwa.

Ese igihe cy’uburumbuke ni iki?

Igihe cy’uburumbuke ni igihe kimara iminsi inyuranye bitewe n’imiterere n’imikorere y’umubiri w’umukobwa cyangwa umugore; kikaba ari igihe aba ashobora gusama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro. Iki gihe gishobora kuba kigufi cyangwa kikaba kirekire bikaba ahanini biterwa n’uburyo ukwezi k’umugore guteye; iyo kudahindagurika, guhindagurika, ari kugufi cyangwa ari kurekure. Muri iki gihe imikorere y’umubiri w’umugore irahinduka, ari naho ashobora kubonera ibimenyetso bimwereka ko yasama.

Ese umuntu ari mu mihango yatwita?

Yego rwose birashoboka. Aramutse agira igihe cy’uburumbuke gihera nko ku munsi wa 4, kandi imihango akayimaramo wenda iminsi 6, urumva ko umunsi wa 4 wagera akiri mu mihango. Aho rero yasama aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi akaba adakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ese kujya mu mihango kabiri mu kwezi si ikibazo?

Oya rwose si ikibazo. Ukwezi k’umugore gutandukanye cyane na kwa kundi ko kuri kalendari. Gusa twifashisha uko kuri kalendari kugirango tubare uk’umugore.

Rero dufashe urugero rw’umugore ugira ukwezi kw’iminsi 26, najya mu mihango ku itariki 2 z’ukwa 8, azongera ayijyemo kuri 28 z’ukwa 8 nanone!!!!

Bizaba ikibazo ayigiyemo hatarashira byibuza iminsi 21 uhereye ku munsi yagiriye mu mihango iheruka. Aho nibwo harebwa indi mpamvu yabiteye.

Kutayijyamo nabwo udatwite birashoboka bitewe ahanini n’uburwayi butuma imisemburo imwe n’imwe idakorwa, guhindura uko wari ubayeho, imirire se n’ibindi.

Ishobora no kuza itunguranye bitewe n’ubwoba budasanzwe, uburwayi, ibyishimo birenze, stress, n’ibindi.

Ni iki kigaragaza ko iminsi y’uburumbuke yageze?

Nkuko twabivuze hejuru, iminsi y’uburumbuke irangwa n’impinduka ziba mu mikorere y’umubiri w’umugore bitewe nuko imisemburo iba mu mubiri we imwe iba yiyongereye indi ikagabanuka.

Ibimenyetso waheraho ukamenya ko uri mu minsi y’uburumbuke ni ibihe?

Icya 1 nuko ushobora kugira agaheri kamwe ku kananwa, munsi y’izuru se, mu gatuza hafi y’amabere, mu bitugu, cg ukagira uduheri tutari twinshi ariko tunini ku itama rimwe. Ibi ariko bishobora no kuba ugiye kujya mu mihango ,gusa iyo bibaye umaze iminsi mike uvuye mu mihango ni ikimenyetso cyuko uri mu minsi y’uburumbuke.

Ururenda rwo muri nyababyeyi rusa n’urukomera rukarenduka cyane. Ibi uzabimenya winjiza intoki 2 mu gitsina noneho wazikuramo ukajya uzegeranya ukongera ugatandukanya. Iyo ari igihe cy’uburumbuke ubona rurenduka ntirucike ngo rutandukane.

Ubushyuhe bwo mu gitsina burazamuka. Ufata igipimisho cy’ubushyuhe (thermometre) mu gitondo ukibyuka utarakandagira hasi ukinjiza mu gutsina ugapima ubushyuhe bwaho. Iyo ubonye igipimo gisanzwe cyazamutseho guhera kuri dogere 0.4 za selisiyusi, kiba ari igihe cy’uburumbuke. Gusa wibukeko hari n’indwara zituma ubushyuhe buzamuka nka malaria, rero urwaye ntuzakoreshe ubu buryo hari ubwo wakibeshya.

Uburumbuke

Gupima imihindukire y’ubushyuhe byagufasha kumenya iminsi yawe
Ubushake bwo gukora imibonano buriyongera. Muri iki gihe, imisemburo irekurwa ituma ubushake bwo gukora imibonano buzamuka, ku buryo wumva wifuza umugabo kuruta indi minsi. Gusa aha naho twibutseko hari ibyo kurya n’ibyo kunywa byongera ubushake, uzabanze umenye niba ubwo bushake butazamuwe nibyo wariye cyangwa wanyoye.

Ibi tuvuze haruguru ni byo bizakwereka niba uri mu minsi y’uburumbuke.
Reka dusubire ku ngingo nyamukuru. Igihe cy’uburumbuke nkuko twabibonye ni igihe umugore aba ashobora kuba yasama.

Ubusanzwe intangangore iyo ikuze irarekurwa ikava mu murerantanga ikajya mu miyoborantanga ariho itegerereza intangangabo. Iyo hashize iminsi ibiri nta ntangangabo ibonetse ngo habeho gusama, ya ntangangore irapfa, hagashira iminsi igasohokana n’amaraso aribyo byitwa kujya mu mihango. Byumvikane ko umunsi nyirizina w’uburumbuke ari igihe hasigaye iminsi 14 ngo ubone imihango.

Ku bafite ukwezi kudahindagurika kuwumenya biroroshye, ku bafite ukwezi guhinduka nabo hari uburyo bwabo bwo kubibara nkuko turi bubibone.

Twibutse nanone ko intangangabo iyo zigeze mu mugore zimara iminsi 4 zikiri nzima zitegereje intangangore.

Dusubiye inyuma rero uteranyije ni iminsi 6 (2 intangangore imara ikiri nzima na 4 intangangabo zimara), ukongeraho undi munsi w’icyizere cyuzuye ikaba iminsi 7. Impamvu uyu munsi wongerwaho nuko hari abagabo bagira intanga zimara iminsi 5 zikiri nzima, iyo ziri mu mugore.

Dufashe umugore ufite ukwezi kw’iminsi 28 idahinduka, uyu mugore iminsi ye y’ uburumbuke ihera ku munsi wa 11 abonye imihango ukageza ku munsi wa 18. Mbere yaho na nyuma ntakibazo kirimo. Ariko umunsi nyirizina igi rirekurwa kuri we ni uwa 14. Kuko 28-14=14.

Ufite ukwezi kudahinduka kw’iminsi 32, ni 32-14=18. Igi rizarekurwa ku munsi wa 18 uhereye abonye imihango. Tugakuramo 3 bikaba 15, twakongeraho 3 bikaba 21. Iminsi y’ uburumbuke izahera ku munsi wa 15 abonye imihango, kugeza kuwa 21

Ku mugore cg umukobwa ufite ukwezi guhindagurika rero we ntibiba iminsi 7 gusa ahubwo birahinduka niyo mpamvu buri wese agira igihe cy’uburumbuke yihariye.

Uko bikorwa

Iyo ubonye imihango iyo tariki urayandika. Ubutaha yaza ukongera ukandika iyo tariki. Ukabikora byibuze amezi 6 akurikirana.

Ugenda ubara iminsi iri hagati y’ukwezi nukundi, gusa mu kubara ugahera ku itariki waboneyeho imihango ukageza ku itariki ibanziriza imihango ikurikira

Urugero niba imihango ije kuri 17/07 ikazongera kuza ku itariki 15/08, uzabara uhereye kuri 17/07 ugeze kuri 14/08.

Ibyo iyo ubirangije, ufata gusa iminsi yabaye myinshi n’iminsi yabaye mikeya.

Niba wabonye wenda 29, 31, 26, 30, 22 ubwo uzafata gusa 22 na 31.

Noneho kuri ya minsi myinshi uzakuramo 11 naho ku micyeya ukuremo 18.

Ku rugero rwacu, 31-11=20 naho 22-18=4

Nukuvugako uyu muntu iminsi ye y’uburumbuke ihera ku munsi wa 4 ahereye ku munsi aboneyeho imihango, kugeza ku munsi wa 20.

Agiye mu mihango tariki 17/07 iminsi y’uburumbuke yazahera tariki 20/07 ikageza tariki 05/08.

Akoze imibonano hagati muri ayo matariki ashobora gusama.

Uburumbuke

Kumenya ukwezi kwawe bigufasha kuboneza urubyaro
Ngibyo ibijyanye nuko wabara iminsi yawe y’uburumbuke, ukamenya iminsi yo gukoramo imibonano cyane niba wifuza gusama, ndetse ukanamenya iminsi yo kwifata niba utifuza gusama.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu by’ingenzi ukwiye gukora niba wifuza kubona umukunzi ugukunda by’ukuri.

Ngibi ibyo wakorera umwana wawe niba ushaka ko agira ubudahangarwa bw’umubiri we.