Urubuga Pegasus rutangaza ko umuziki ari indyo nziza ku bwonko bw’umuntu ndetse ugafasha uturemangingo tw’umubiri gukora neza kandi vuba.
Muri iyi nkuru tugiye kureba uburyo umuziki ufasha umubiri binyuze mu bice bigize ubwonko:
1.Umuziki ufasha uwumva kwibuka binyuze mu gice cy’ubwonko cyitwa Hippocampus” gishinzwe kubika inzibutso (Memories). Aha ni ha handi wumva umuntu yumvise indirimbo agahita avuga ati “Iyi ndirimbo inyibukije ikintu cyangwa inyibukije umuntu”, ni ukubera ko iki gice cy’ubwonko gifasha umuntu kwibuka ibintu byiza n’ibibi yanyuzemo.
2.Kumva umuziki bifasha umuntu kuvuga biboneye (Process Speech) binyuze ku gice cy’ubwonko cyitwa ”Broca’s Area”, iki gice ni cyo gifasha ikiremwamuntu kwerekana no kuvuga ibyiyumviro afite bityo iyo ari kumva umuziki iki gice kirushaho gukora neza bigafasha umuntu kuvuga neza akari ku mutima we.
3.Umuziki ufasha kumva neza no gusobanukirwa binyuze mu gice cy’ubwonko cyitwa ”Temporal Lobe”. Aha iyo umuntu ari kumva indirimbo agenda yumva ijambo ku rindi riri kuvugirwa mu ndirimbo ndetse agahita arisesengura kuko igice cya Temporal Lobe kiri mu bwonko gihita kibimufashamo mu buryo bwihuse.
4.Umuziki ufasha abantu kumva indimi z’itandukanye binyuze mu gice cy’ubwonko cyitwa “Wernicke’s Area”. Ni ibisanzwe ko abantu bumva indirimbo ziririmbwe mu ndimi z’amahanga badasanzwe bazi maze bakihutira kuziga ngo bazimenye bumve ubusobanuro bw’indirimbo bakunda zicuranze mu ndimi zitandukanye.
5.Umuziki ufasha gutekereza neza no gufata umwanzuro binyuze mu gice cy’ubwonko cyitwa “Frontal Lobe” iki gice ni cyo cy’ingenzi ku mubiri w’umuntu ugereranije n’inyamaswa. Iyo iki gice cyumvishe umuziki unyuze mu matwi gihita kirushaho gukora byihuse bityo uri kumva umuziki agahita yumva atangiye gutekereza neza kuko Frontal Lobe ariyo ishinzwe gufasha umuntu gutekereza.
6.Uwumva umuziki umufasha kubona neza biciye ku gice cy’ubwonko cyitwa “Occipital Lobe”, iki gice ni cyo kiri ku bwonko gishinzwe gufasha umuntu kureba neza. Iyo rero iki gice kiri kumva umuziki uri gucurungwa gihita gisa nk’ikibyutse kikarushaho gukora maze umuntu akarushaho kubona neza ibiri imbere ye.