in

Umugore utwite inda y’imvutsi yegukanye umudali ukomeye muri Taekwondo.

Uyu mugore utwite inda y’amezi umunani yatunguye abantu ,ubwo yegukanaga umudali wa Zahabu mu mukino njyarugamba wa Taekwondo ku rwego rw’igihugu muri Nigeria.

Nubwo uyu mugore, Aminat Idrees yari atwite inda nkuru y’amezi 8,yatwaye uyu mudali mu kiciro cyitwa Poomsae ariko uko yateraga umugeri byakoze benshi ku mutima bamuha amashyi y’urufaya.

Iki cyiciro cya Poomsae kirangwa no gutera imigeri,kwikaraga kwirinda,gutera amakofe n’ibindi bitandukanye.Uyu mugore yatwaye uyu mudali ahesha ishema Lagos yari ahagarariye ariko ibyo yakoze byakwiriye isi yose cyane ko videwo ari kwikaraga yakwirakwijwe hose ku mbuga nkoranyambaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mrs World yambuye ikamba uwari kurihabwa aranamukomeretsa bikomeye.

Ngibi ibyiza byo kumva umuziki ku kiremwamuntu.