in

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO

Ngibi ibintu umusore wese ugishakisha ubuzima agomba kugendera kure.

Ku basore by’umwihariko, hari ibintu runaka bishobora kukudindiza mu nzira y’amajyambere mu gihe ukiri gushakisha imibereho no kwiyubaka hari ibintu uba ukwiye kuba wigijeyo kugira ngo ugire icyo ugeraho.

1.Gukunda abantu batari ku rwego rwawe

Ntiwaba inshuti n’umukobwa ukurenzeho cyane kuko bigusaba gukora ibintu bimushimisha ku rwego ariho. Ntuzajya kumusohokana ahantu atakwinjira no mu buzima bwe busanzwe atasohotse, bizagusaba kwisumbukuruza. Ntuzajya kuba inshuti n’abasore batari ku rwego rwawe kuko bizagusaba kugira ibyo muhuriraho utazabonera ubushobozi.

2.Kwirinda gukururana n’abakobwa

Kugira umukunzi ntibibura uburyo bigukuramo amafaranga n’ubwo yaba atari menshi ariko hari ayo ukoresha mu kumusohokana, kumuvugisha, kumuha impano igihe bibaye ngombwa. Iyo bitakiri umukunzi ahubwo bakaba abakobwa b’imihanda yose, uwo mwasohokanye uyu munsi ntabe ariwe ugaruka ejo, uwo uvugisha kuri telefoni uyu munsi ntabe ariwe uvugisha ejo, ushobora kwibwira ko gukururana n’abo bakobwa ntacyo biguhinduraho cyane cyane ko nta gahunda ubafiteho nyamara bigusubiza inyuma kuko ntumenya kwirinda utuntu duto duto tujyana no gukururana n’abakobwa. Iyo ufite umukunzi umwe, mushobora no kuganira ku mibereho yawe akaba yakubera umujyanama akagufasha kumenya uko wakoresha ibyo ufite ngo ugere ku iterambere wifuza.

3.Kwirinda kubaho nk’urushanwa

Keretse ari mu marushanwa ya siporo naho ubundi ibindi byose ntacyo bimaze! Kuba mugenzi wawe ashobora kugura ikintu runaka gihenze ntibivuze ko nawe ugomba kugitunga kuko ntimuba mufite mu mufuka hangana. Ni byiza kugumisha amaso ku byo wiyemeje ubundi wamara kubona ubushobozi ukabona kugura ibjyanye n’ubushobozi bwawe. Gusohokera ahantu heza, kwambara neza, gutunga ibintu byiza, bigomba kujyana n’uko winjiza.

4.Kwirinda inzoga

N’ubwo abanywi bazo bakunda kuzivuganira, inzoga ni kimwe mu bitumye abasore benshi muri iki gihe batagira icyo bigezaho. Kimwe mu bintu bitwara amafaranga mu buryo budasobanutse kandi menshi, inzoga ziza ku isonga ku bantu bakiri ingaragu. Inzoga zijyana no gusohoka cyane n’andi maraha ajyana nabyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: ba banyeshuri baciye amakayi bishimira gusoza amasomo bahawe ibihano bitoroshye.

Amakuru atari meza ku muhanzi Bruce Melodie.