in

Amakuru atari meza ku muhanzi Bruce Melodie.

Bruce Melodie uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, ibitaramo bye yari yise ‘Kigali World Tour’ byo kuzenguruka Isi birangiriye mu magambo kuko byose byamaze gusubikwa. Icyanyuma n’icyo yagombaga gukorera mu mujyi wa Dubai nacyo ntikikibaye.

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka nibwo Bruce Melodie yateguje abakunzi be ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi yise ‘Kigali World Tour’.

Nubwo ibi bitaramo yabyise ibyo kuzenguruka Isi ntaho bihuriye kuko byari ibitaramo bine gusa yagombaga gukorera mu bihugu bitatu.

Ibi bitaramo Melodie yagombaga kubitangirira i Burundi aho yari gukorera bibiri, icyo ku wa 28 na 29 Kanama 2021. Nyuma yo kubitangaza Leta y’u Burundi yahise isohora amakuru y’uko batazamwemerera gutaramirayo bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Nyuma yo gusubika ibi bitaramo by’i Burundi n’icyo yagombaga gukorera muri Canada tariki 25 Nzeri 2021 byarangiye kitabaye, ahubwo batangaza ko azahataramira ku wa 8 Ukwakira 2021 nabyo ntibyabaye.

Nyuma yuko ibyo byose byanze abakunzi b’uyu muhanzi basigaye bategereje icyo mu mujyi wa Dubai cyari kubera mu bwato kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021.

Mu Ukwakira 2021 bahise batangira kugurisha amatike ku bifuzaga kuzajya na Bruce Melodie muri uru rugendo rwa Dubai.

Itike imwe yagurishwaga $1500 na $2800 kuri couple, asaga miliyoni n’igice mu mfaranga y’u Rwanda na miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganinani ku bantu babiri bakundana.

Amakuru avuga ko iki gitaramo nacyo cyaje gusubikwa ariko hakibazwa impamvu batigeze babitangaza ndetse n’abari baguze amatike basubizwe ayabo.

Ihagarara ry’iki gitaramo risobanura neza ko ibitaramo bizenguruka Isi ‘Kigali World Tour’ Bruce Melodie yari yiyemeje gukora mu 2021 nta na kimwe kibaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu umusore wese ugishakisha ubuzima agomba kugendera kure.

Kayonza : imvubu yarashwe nyuma y’igihe izigera kuri eshatu zonera abaturage