in , ,

Ngibi ibintu bitanu wowe musore wakora abakobwa bakakwirukaho !

Waba warigeze wibaza icyo igitsina gore kishimira ku bagabo ? Ni icyihe cyintu abagore baba bifuza ku mugabo ? Ntago ari ibanga gutereta muri iyi minsi birakomeye cyane ndetse biragoye kumenya icyo waora kugira wemeze igitsina gore cyane bitewe nuko muba muhangana muri benshi mushaka uwo mukobwa cyangwa umugore.

Hari imbuga zo guteretaniraho zikunze kuboneka cyane mu bihugu by’uburayi zikemangwa ku kamaro kazo bitewe nuko byatumye gutereta bigorana kurusha uko byakoroha. Abahanga mu bya Science basanga impamvu y’ibi byose iterwa nuko izi applications akenshi zihuza abantu bafite ibyo bakunda bimeze kimwe bigatuma akenshi gutereta bigorana bitewe niryo huza.

Nubwo ibiri hejuru bitaba ikibazo ku bantu bose, wowe mugabo cyangwa muhungu hari ibibazo wagakwiye kwibaza nka: uruhande rw’amarangamutima(ku mpande zombi), amacenga(mu guteretana) ndetse n’ibyifuzo by;igitsinagore, n’ibindi.

Kubwo impamvu zavuzwe haruguru, nta gitangaza kwisanga wowe mugabo/musore kuba rimwe warigeze wisanga wabuze uri gutereta bitewe nuko kumenya abagore bigoranye cyane.

Hari ubushakashatsi bwakozwe ku ngingo nkiyi ndetse bwagaragaje byinshi bitandukanye mu byo bakunda nibyo bishimira.

Muri ubu bushakashatsi,  bitunguranye ikintu cya mbere abagore bishimira basanze ari ukuba UFITE AMASHURI AHANITSE WIZE ! Abashakashatsi basobanuye ko abenshi mu gitsinagore bisanga bishimira abagabo bize neza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bize neza aribo boherejwe ubutumwa bwinshi bw’abakobwa babandikira ku mbuga nkoranyambuga.

Mu bundi bushakashatsi bwari bwatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times bwemeje ko ingo n’inkundo nyinshi zagiye zisenyuka cyane mu ngo zifite abagabo batize amashuri ahanitse. Ubu bushakashatsi ntago bwatunguye abaikurikirana bitewe nuko mu busanzwe igitsinagore akenshi bakunze kwiga cyane kugira bagere kure mu maashuri rero bitaba atari igitangaza gusanga abagore kenshi baba bifuza abagabo babarusha amashuri.

Kubwamahirwe wowe mugabo, ntago bigombera gusa kuba warize amashuri ahanitse kuko hari ibindi bitandukanye byagaragaye muri ubu bushakashatsi.

  1. Ubwenge

Abenshi bakunze kwitiranya ubwenge n’ubumenyi dukura mu mashuri gusa biratandukanye cyane pe. Abagore hari amahirwe menshi yuko bisanzura ndetse bakirekura ku bagabo bagaragaza ko bafite ubwenge nubwo bataba bafite amashuri ahanitse cyane. Akantu ko kuzirakana aha nuko abenshi mu bafite amashuri ahanitse usanga badafite ubu bwenge. Nahawe rereo wowe musore utarasomye amashuri yo hejuru cyane.

  1. Icyizere

Ikindi cyintu abagore basanga gikurura ku bagabo hari icyizere umugabo we ubwe yigirira ndetse n’uburyo acyigaragaza. Aha abenshi mu bagabo bakora ikosa ryo gukabya kwigirira icyizere bagakabya bitewe nuko bisanga biyemeye aho kugaragaza icyizere. Icyizere aha cyigendana no kwemeera aho wakosheje kuko ari ikintu cy’ingenzi muri iyi ntambara ikomeye.

  1. Kugira Ineza

Niba hari ikintu gikomeye muri uru rutonde mubyo abakobwa bishimira nubwo badakunze kubigaragaza harimo kugira ubuntu. Mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu 45 mu bantu 140000 bwagaragaje ko abagore baba bifuza ko bateretwa n’abagabo bafite ineza cyane.

  1. Kugira ubuntu

Iyi ni imwe mu bintu abakobwa bakunda cyane ndetse ntago ukwiriye kubikerensa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umugabo ugira ubuntu afite amahirwe menshi yo kuba akurura abagore cyane. Aha ntagobivuze kugira ubuntu bwo gutanga cyane, ni bike ariko bigaragara.

Ibindi kuri uru rutonde hari

  1. Kuganira neza
  2. Kutica igihe

 

 

 

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo Umenyerewe Kuri Instagram Amaze Umwaka N’igice Ku Rubuga Rwa Twitter Ariko Akurikira Umuntu Umwe Gusa!

Antonio Conte yemeje ko 13 muri Tothenham barwaye coronavirus