in

Antonio Conte yemeje ko 13 muri Tothenham barwaye coronavirus

Umutoza mukuru wa Tothenham Hotspurs, Antonio Conte yemeje ko bidasubirwaho abakinnyi umunani n’abandi bagize Staff ye bamaze gusanganwa icyorezo cya Corona Virus.

Ikipe ya Tothenham Hotspurs yiteguraga Kwakira ikipe ya Rennes mu irushwa rya Europa Conference League ku munsi wejo gusa UEFA iracyemeza ko uyu mukino uracyategenyijwe gukomeza ko ejo uzaba.

Itegeko rivuga ko umikino usubikwa iyo igihe ikipe ifite abakinnyi barenga 13 cyangwa nta munyezamu numwe ifite Bose bafite icyi cyorezo.

Umukino wa Premier League, Tothenham yari ifite na Brighton ku munsi wo ku cyumweru uteganyijwe kwigwaho.

Conte atangaje ati—“Uko bihagaze aha njye byampangayikishije cyane kuko birakomeye cyane.

“Ni ibintu bigoye Kandi Hari ubwandu bwinshi cyane, ubu dufite ubwoba kubera ko ejo ntabwo tuzi ibizaba.

“Buri munsi, turi kugira abarwayi benshi, buri umwe wese hano afite ubwoba, abantu hano bafite imiryango, Kuki dufite kuba twakirengera ingaruka?, icyo nicyo kibazo cyanjye.

“Uyu munsi, twagize abarwayi babiri, kandi ejo, Ninde? ninjye? simbizi. Ibyiza nuko harwara njye kurusha ko harwara abakinnyi mu byukuri ariko ndatecyereza ko bidakwiriye kuba kuri buri umwe, kuko tuba dufite guhura n’imiryango yacu.

“Dufite abakinnyi 11 bonyine bahari k’umukino kandi mu gusoza imyitozo uyu munsi, umwe mu bakinnyi Bari kuzabanza mu kibuga ubu yabaye Positive, biteye ubwoba, kuko twese dukoranaho.”

Hagendewe ku mategeko amwe na mwe, amategeko Premier League yashyizeho avuga ko iyo ikipe idasubikirwa umukino mu gihe ifite abakinnyi 14 cyangwa banarenga baboneka kuri uwo mukino.

Gusa, usubikwa ry’umukino rikorwa bitewe nuko hagenda habonwa umurwayi kuwundi Kandi umwanzuro ufatwa n’ubuyobozi bwa Premier League, iyo ubusabe butanzwe n’ikipe.

Mu kiganiro n’itangaza makuru Conte ntiyigeze yemeza ko niba Tothenham izabajya gusaba Premier League kubasubikira umukino.

Iyi kipe imaze niyo kipe mu makipe akomeye imaze gusubikirwa umukino muri uyu mwaka w’imikino nyuma yaho umukino wabo na Bunley wasubitse ukwezi gushize nyuma yo kugwa urubura rwinshi rugatuma umukino uhagarikwa kubera kubura uko wakinwa.

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibintu bitanu wowe musore wakora abakobwa bakakwirukaho !

Bidasubirwaho imashini ifasha abantu kwiyahura byihuse yemejwe.