in ,

Ngibi bimwe mu bibi bishobora kukubaho mu gihe watinze kujya kwihagarika

Mu buzima tubamo bwa buri munsi tuzitirwa na byinshi, hari igihe akazi kaba kenshi, bikagorana guhaguruka katarangiye, bamwe bagatangira kwiga umuco wo gufunga inkari bakazitindana cyane mbere y’uko bajya kwihagarika.

zimwe mu ngaruka zo gutindana inkari igihe kirekire utajya kwihagarika

Ariko icyo gikorwa kigaragara nkaho ntacyo gitwaye, kigira ingaruka mbi ku buzima ari nazo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Inkari ziba zigizwe n’iki?

Ubusanzwe inkari ziba zifite ibara ry’umuhondo rijya kweruruka. Ziba zigizwe n’amazi, imyanda iba yavuye mu mirimo inyuranye iba yakorewe mu turemangingo tw’umubiri, haba harimo imyunyu ndetse n’indi myanda iba yaturutse mu biryo turya cyangwa indi iba yaturutse muri imwe mu miti umuntu aba yanyweye. Inkari zikaba zikorerwa mu mpyiko.

Inkari iyo zimaze gukorerwa mu mpyiko, zirundanyiriza mu ruhago. Uko inkari ziba nyinshi mu ruhago niko rurushaho kwikwedura. Gushaka kunyara bituruka kuri ‘capteurs’ ziba aho twakwita ku ruhu rw’uruhago, zimenya ingano y’inkari zimaze kugera mu ruhago, zikohereza icyifuzo cyo kunyara mu bwonko binyuze mu dutsi duhuza ubwonko n’uruhago.

Nubwo icyifuzo cyo kunyara kiba kimaze koherezwa mu bwonko, ntabwo inkari zihita zizana ako kanya bitewe n’icyitwa ‘sphincter’ iherereye ku muyoboro w’inkari. Sphincter niyo idufasha gufata inkari ntizihite ziza, zikaza ari uko tubishatse, ariko icyo abantu benshi birengagiza, ni uko mu kugumana inkari igihe kirekire, bituma bagira ibibazo by’ubuzima.

Dore ibibazo 3 by’ingenzi biterwa no kugumana inkari igihe kirekire:

  1. Uburwayi bwa ‘cystite’

Kudahita unyara mu gihe uruhago rwabigusabye, bituma udukoko (bactéries) tuba turi mu nkari twiyongera, tugatera icyo twakwita ikibazo cyangwa se uburwayi bwitwa cystite. Ubu burwayi burangwa no gushaka kunyara inshuro nyinshi ndetse n’uburibwe mu gihe umuntu anyara.

2. Ibibazo by’impyiko

Iyo uburwayi bwa cystite budahise bwitabwaho ngo buvurwe, udukoko twavuze haruguru, turazamuka tunyuze mu miyoboro y’inkari tukagera mu mpyiko, tugatera ubundi burwayi bwitwa ‘pyélonéphrite’.

Ubu burwayi bwa Pyélonéphrite butera ibibazo byinshi birimo kugira umuriro, umunaniro, kuribwa mu nda, ndetse n’ibibazo mu gihe cyo kunyara. Iyo ubu burwayi nabwo butitaweho hakiri kare, butera ikindi kibazo bita péri-rénal cyangwa septicemie. Péri-rénal ikunda kuranga cyane abagore bakuze cyane , bafite imyaka irenga 65 ndetse n’abagore batwite.

3. Kunanirwa kunyara

Ubundi burwayi ushobora kurwara igihe ukunda gutindana inkari harimo kugira ikibazo mu gihe uri kunyara cyangwa se kubura inkari igihe kirekire aribwo burwayi bita ‘rétention urinaire’.

Ubu burwayi bukunda kuranga abagabo kurusha uko burangwa ku bagore. Burangwa no kubura inkari igihe kirrekire, kwiyongera k’uruhago ku buryo bugaragara, kubabara cyane mu kiziba cy’inda ndetse no kumva utishimye. Ubu burwayi rimwe na rimwe bushobora no gutera urupfu nkuko ikinyamakuru cyandika ku buzima Sante Plus Mag cyabitangaje mu nkuru cyitiriye ‘Mauvaise nouvelle pour celles qui se retiennent de faire pipi !’

Icyo kinyamakuru gitangaza ko urwaye ubu burwayi agomba kwihutira kujya kwa muganga akibona ibimenyetso twavuze haruguru.

Kugira ngo wirinde ibi bibazo byose, umubiri wawe ujye ukora neza, ni ngombwa ko ugomba guhora unywa amazi menshi buri munsi, nibura litiro 1.5 y’amazi ku munsi ndetse ukihutira kujya kunyara igihe wumvise ubishaka.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

PFLA yasohotse muri gereza ari mushya

Kigali : Nguku uko umwe mu bahatanira ikamba rya Miss w’ababyibushye atereterwa ku karubanda