Rimwe na rimwe iyo abantu bagitangira gukundana, uba ubona bose bumva bari mu isi yabo bonyine ndetse baba bumva ko nta kiruta urukundo cyne ko baba bari mu buryohe bwarwo.
Uku kugenda mu munyenga w’urukundo ariko hari byinshi bakora ndetse bimwe ntibamenye ko ari amakosa akomeye ashobora gutuma ibyo bibwiraga ko bazabana ubuziraherezo biba amateka.
Dore amwe mu makosa akwiye kwirindwa n’abantu bagitangira gukundana nk’uko tubikesha n’urubuga Elcrema.
1.Guha agaciro gake inshuti n’umuryango wawe
Iri ni ikosa rikunda guhurirwaho n’abantu benshi bagitangira gukundana aho usanga benshi baha umwanya munini umubano wabo bakibagirwa ko hari inshuti n’umuryango basanganywe.
Nubwo ari byiza ko wita cyane ku rukundo rwanyu rukiri mu ntangiriro, ntibikwiye gutuma wibagirwa ko wari usanzwe ufite inshuti n’umuryango kandi ko nabo bagukeneye. 6. Kumva ko muzahuza muri byose Ikindi abantu bagitangira gukundana bakwiye kwirinda, ni ugutekereza ko iteka bazahuza mu bintu byose.
2.Gusangiza abandi iby’urukundo rwanyu.
Irindi kosa rikwiye kwirindwa n’abantu bagitangira gukundana ni ukwihutira gusangiza inshuti n’abavandimwe amakuru yose yerekeranye n’urukundo rwanyu. Inshuti zawe ntabwo zikwiye kumenya buri kantu kose kaba hagati yawe n’umukunzi wawe, ntabwo zikwiye kumenya amabanga yanyu yose uko yakabaye.
3.Kumva ko mu rukundo rwanyu ibintu byose bizahora ari byiza.
Nta rukundo cyangwa umubano udahura n’imbogamizi, kumva ko rero uwanyu uzahora utunganye ni ukwibeshya cyane. Niba utekereza gutyo kandi mukiri mu ntangiriro nimugira icyo munanirwa kumvikanaho uzahita wumva ko birangiye ndetse ko ari ryo herezo ry’urukundo rwanyu, aho gushakisha uko mubikemura.
4.Kumva mwahorana.
Iyo abantu bagitangira gukundana baba bumva bahorana igihe cyose ndetse bakumva ibintu byose bakwiye kubikora bari kumwe. Ibi ariko ni ikosa rikomeye rishobora kwangiza umubano wanyu kandi mu gihe gito kuko nubwo ari ingenzi cyane, uba unakeneye umwanya wo kugira byinshi ushyira ku murongo byerekeranye n’ubuzima bwawe bwite.Ikindi kandi guhana umwanya bituma mutarambirana vuba ngo umwe yumve atacyifuza kuba hamwe n’undi.
5.Kwihutisha gahunda zose .
Ibyishimo n’umunezero wo kuba uri kumwe n’umuntu wumva ukunze cyane bishobora gutuma benshi mu bagitangira gukundana bafata imyanzuro yihuse cyane. Iga gutwara ibintu gahoro gahoro ndetse wirinde gutangira gutekereza no kuvuga kuri ya mishinga y’igihe kirekire nk’ubukwe, abana n’ibindi.