Kuba mwiza ni ibintu biharanirwa na buri wese,gusa biba akarusho ku bagore,aho usanga bakora ibishoboka byose ngo babe beza. Hano twaguteguriye amabanga 6 yafasha umukobwa/umugore kwongera ubwiza asanganywe:
1.Iyiteho
Ubwiza bw’umukobwa n’umugore bugomba guhora bwitabwaho. Shaka umwanya wiyiteho: Umusatsi ni cyo kintu cya mbere kigaragaza ubwiza bw’umukobwa/umugore, witeho uko bishoboka. Shaka ibirungo (maquillage) ubona biberanye n’isura yawe ubundi nakubwira iki. Gukabya kubirundaho siko kuba mwiza cyane. Shyiraho maquillage iri mu rugero.
2.Ntukigereranye n’abandi
Kwigereranya na kanaka ntibikongerera ubwiza. Shaka uko ubumbatira ubwiza bwawe utiriwe urebera ku bandi. Nta muntu uremye nk’undi. Wishaka kumera nk’abandi. Kuba mwiza cyangwa kongera ubwiza usanganywe ntibisobanura guhinduka undi wundi.
3.Menya ubusobanuro bw’ubwiza
Kugira ngo umukobwa cyangwa umugore abashe kongera ubwiza asanganywe, agomba kubanza kumenya ubusobanuro bw’ijambo ubwiza. Kuba mwiza kuri wowe bisobanura iki? Banza ushake icyo wowe wita ubwiza. Andika nibura ibintu bigaragaza umuntu mwiza. Rebera ku bandi ku bwawe ubona ko ari beza. Uzasanga ibyo ubona kubo wita beza, abandi babibona ukundi gutandukanye n’uko wowe ubibona. Hari igihe ushobora kwicara ugataka umuntu ko ari mwiza, njye naza nkabona ibyo uvuga nta gaciro mbihaye, uwo wita mwiza njye simubonemo ubwo bwiza.
4.Shyira imbaraga ku bwiza bwo mu mutima
Hari abakobwa/abagore baba bafite ubwiza bugaragara inyuma ariko wakumva amagambo amusohokamo ukumirwa. Mwene ubwo bwiza buba bupfuye ubusa. Shyira imbaraga ku bwiza bwo ku mutima. Menya kubana neza no kuvugana n’abantu mu mvugo iboneye. Kubaha bose utarebye imyaka,n’icyubahiro umuntu afite ni iturufu ishobora gutuma umuntu akwikundira ukaruta wa wundi usa n’ihoho ariko ufite imico mibi n’imyitwarire idashamaje.
5.Ugomba kwita ku bwiza bwawe
Fata icyirori wirebe, ushake ikintu cyiza ku mubiri wawe. Hari ubwo kiba kihishe, ugomba kubanza kuvumbura ikintu cyiza wifiteho. Nta muntu kuri iyi si ubura ikintu kiza ku mubiri we. Nta n’umwiza wabuze inenge na nyirahuku igira amabinga. Ushobora kuba ufite amaso meza, amaguru meza, intugu nziza, umusatsi mwiza,..Niba umaze kumenya ibanga ry’ubwiza bwawe, tangira kurisigasira. Imbaraga zawe zigomba kwibanda kuri iryo banga wibonyeho. Menya uko urikoresha.
6. Kwimenya
Burya abakobwa bose ni beza ariko ikibazo kibakomerera ni ukwimenya. Nyuma yo kumenya ibyiza wifiteho menya n’ibice by’umubiri byaba atari byiza. Irinde kwirukira ibigezweho utabanje kureba ko bijyanye n’imiterere yawe. Niba hari imyenda ubona undi mukobwa/umugore yambaye ikamubera biba bitewe n’uko ateye wowe imenye urebe neza niba bijyanye nawe.
Ushobora kuba ufire amaguru mabi wabona umukobwa naka yambaye ijipo ngufi ikamubera kuko we aye ari meza uti nanjye natanzwe kandi wenda wifitiye ikibuno kinini wakwambara nk’ipantaro ikakubera. Niba naka afite munda heza akambara umupira uherekana wowe ufite ibicece uti nacitswe kandi burya nawe hari icyiza kikuriho ushobora kugaragaza ukaba mwiza.