Umukinnyi wa Filime nyarwanda Uwihoreye Jean Bosco ukunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda uherutse kugirwa umwere ku byaha yashinjwaga nyuma akaza kugirwa umwere nyuma y’amezi 7 ari muri gereza.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo Rwanda yatangaje ibintu byinshi yanyuzemo mu buzima bwe muri icyo gihe kingana nk’amekwezi 7 aho ibintu bitari byoroshye.
Yavuze ko yatunguwe ubwo yageraga muri gereza agasanga harimo abantu b’ingeri zose, agasanga habamo imirenge n’utugari ku buryo abari muri gereza bavuga ko ari igihugu cyabo biberamo.
Amakuru barayumva Imyidagaduro barayikora ngo kuko harimo ibibuga by’imyidagaduro ndetse n’abantu bashimisha abari aho muri gereza dore ko baba baraturutse mu bice bigiye bitandukanye.
Akomeza avuga ko akigera aho muri gereza yabangamiwe na gahunda yaho kuko nk’umuntu wari umenyereye gukora icyo ashaka byaramugoye gusa ngo ari muri gereza yigiyeyo ibintu bitandukanye nko kudasesagura no kwicisha bugufi.
Asoza ashimira abanyarwanda bamufashije kuva yafatwa akajyanwa muri gereza bamubaye hafi kandi no mu iburana rye babigize ibyabo mpaka asohotse gereza.
Ubwo se Ndimbati azi umubare w’amadirishya ya bloc yabagamo?amezi 7 hari abamazemo imyaka 28!!!