in

“Ndashimira iyaguhanze…” Umufana yashishimuye igisigo ubwiza bw’umuhanzi Bwiza bumurenze

Umwe mu bahanzikazi bari kugenda bazamuka beza mu muziki nyarwanda ndetse ndetse bigaragarako bafite ahazaza heza ndetse bazasimbura bakuru babo bakageza umuziki kure, uwo muhanzi yitwa bwiza.

Usibye ubuhanga ndetse n’umuco abafana bakomeje gushima ubwiza bw’uyu muhanzikazi bigendanye no kutiyandarika byagiye biranga abandi bamukurikiye ndetse bikarangira n’umuziki wabo utagenze neza nkuko byagombaga kugenda.

Umufana umwe mu barebye amafoto ye yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuye hasi yandika uko yatwawe n’ukuntu uyu mukobwa yihagazeho kandi afite gahunda ikomeye nubwo akora.

Yagize ati:”Ndashimira iyaguhanze ndetse n’ababyeyi bagutoje kandi ndashimira cyane kuba ukomeje gusigasira umuco, mubyukuri uri umuhanga birenze umuziki ntabwo uwiga ahubwo urawigisha,…”

Uyu muhanzikazi Bwiza ubungubu akaba ari mu maboko ya K-Kass music isanzwe inabarizwamo Mico The Best ndetse akomeje kujya mu bitaramo byinshi cyane ko nta gitaramo yaburagamo mu byabaye mu mama ya CHOGM.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umufasha wa Emmy yasekejwe n’impano umugabo we yavuze ko afite (video)

Umushoferi yahindutse umusazi Polisi zikimuhagarika ipantaro ayiterera ku mutwe.