Imyenda y’imbere (amakariso) ngo ishobora kugira uruhare runini mu gutuma abantu bandura indwara zitandukanye zitewe na za mikorobe cyane mu gihe cy’imihango.
Ubwoko bw’iyi myambaro buvugwa cyane ni amakariso agezweho azwi ku izina rya string.
Dr Jil Rabin wigisha kuvura imyanya myibarukiro y’abagore (gynecologues) muri kaminuza Einstein yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko bagore cyangwa abakobwa bakunda kwambara ubu bwoko bw’imyambaro ngo bakunda guhura n’indwara zifata iyo myanya.
Bagaragaza ko biterwa n’uko kariya gashumi gahuza uyu mwambaro gafasha za mikorobi na bagiteri kugera ku buryo bwihuse mu myanya myibarukiro no mu rwungano rw’inkari.
String kandi ituma umuntu agira icyuya mu gihe atwambaye kandi yanageretseho inyuma indi myenda imuhambiriye umubiri. Ngo bishobora no kuba intandaro y’ubundi burwayi butandukanye.
Hari ubwoko bw’igitambaro iyo myambaro y’imbere ishobora kuba ikozemo maze nabyo bikaba byatera umuntu kwandura za mikorobe zifata urwungano rw’inkari (infections urinaires) kuko iyo myambaro ishobora gutera uburyaryate mu myanya myibarukiro bikaba byakurizamo no gucika ibisebe, bityo za mikorobe zikoroherwa mu kwinjira no guteza ibindi bibazo.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara zifata urwungano rw’inkari (Infections urinaires) zifata cyane abagore kurusha abagabo.
Abaganga bagira inama abagore cyangwa abakobwa bakunze kugira infections mu gitsina kwirinda kwambara string mu gihe cy’imihango kuko byongera ibyago byo guhura n’indwara.