in

“Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiraho ugusimbura” Pasiteri Ntakirutimana Theoneste yigaranzuyu umushumba mukuru wa ADEPR wari wamuhagaritse mu nshingano ni uko maze ahita anamugira igicibwa muri iri torero kugeza igihe Uwiteka ashakiye

“Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiraho ugusimbura” Pasiteri Ntakirutimana Theoneste yigaranzuyu umushumba mukuru wa ADEPR wari wamuhagaritse mu nshingano ni uko maze ahita anamugira igicibwa muri iri torero kugeza igihe Uwiteka ashakiye.

Rev Pasiteri Ntakirutimana Theoneste, yandikiye Umushumba mukuru wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye isae amubwira ko atesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye amuhagarika ku mirimo ya Gishumba maze amubwira ko atariwe wamuhaye uwo murimo kandi ko Amuciye azakomeza kuyobora ari Igicibwa

Urwandiko Pasiteri Theoneste Ntakirutimana yandikiye Umushumba Mukuru wa ADEPR tariki ya 2 Kanama 2023, amumenyesha ko atesheje agaciro ibaruwa yamwandikiye tariki ya 21 Nyakanga 2023 amubwirako amwambuye inshingano za Gishumba.

iyo baruwa Theoneste ya yiteye utwatsi maze amumenyeshako atariwe wamuhaye umurimo wa Gishumba nkuko Kopi ikinyamakuru Rubanda gifitiye ibigaragaza.

Nkuko mu bibona muri uru rwandiko Pasiteri Theoneste yandikiye Umushumba Mukuru Ndayizeye isae kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Kanama 2023.Muri uru rwandiko Pasiteri Theoneste yabanje kumenyesha Pasiteri Isae ko atariwe wamuhaye inkoni y’Ubushumba ko Uwo murimo yauhawe n’Imana bityo ko ntabubasha afite bwo ku wumwambura.

Mubindi Pasiteri Theoneste yandikiye Pasiteri Isae, yamubwiye ko akurikije ububasha ahabwa n’uwamuhamagariye uyu murimo wa Gishumba, amuciye ko azakomeza kuyobora ari Igicibwa

Umushumba mukuru wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye isae

Pasiteri Theoneste yagize ati” Nshingiye kandi ku bubasha mpabwa n’uwampamagariye uyu murimo wa Gishumba, waremereye ikizira kwinjira ahera, Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri Igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiriraho ugusimbura uzatunganya neza umurimo we.”

Pasiteri Theoneste, muri urwo rwandiko yanishinganishije kubera ihohoterwa akorerwa na Pasiteri Isae amusaba kurekeraho.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Iri Jambo ni ryo ryaburaga’ Ariel Wayz watumiwe kuri Rayon Day yavuze ijambo rishimangira ko kuba azitabira umunsi w’aba Rayon atari akazi gusa ahubwo ayifite no ku mutima nk’umufana wayo ukomeye

Ibi byo birarenze: Bianca yakoze ibisa nko gutungura abantu maze yerekana ibyo benshi badakunze kubona -AMAFOTO