in

“Ndacyari isugi” umukecuru witwa Mukarukaka w’imyaka 80 ahamya neza adashidikanya ko ari isugi kandi yarabanyeho n’umugabo

“Ndacyari isugi” umukecuru witwa Mukarukaka w’imyaka 80 ahamya neza adashidikanya ko ari isugi.

Mukarukaka w’imyaka 80 yatangaje ko akiri isugi nyuma yo gushaka umugabo ariko ntihagire ikintu na kimwe bakorana kugeza batandukanye.

Mukarukaka Annonciata w’imyaka 80 wanyuze mu buzima bushaririye bwatumye ananirwa urushako ndetse akaba akiri isugi.

Mukarukaka ukomoka mu Rwanda ubwo yaganiraga na Afrimax English, yavuze ko yavukiye mu buzima bubi ubwo yari akiri umwana afite amezi ane gusa ababyeyi be bitabye Imana hanyuma atangira kurerwa na nyirakuru.

Nyamara nubwo yabanaga na nyirakuru amukunze akanamwitaho mu buryo bushobotse bwose, yaje kwitaba Imana hanyuma ubuzima bwe butangira kumubihira ubwo yahitaga ajya kubana na Nyirasenge utari umwitayeho na gato.

Nyuma yo gufatwa nabi, yaje kujya muri Congo gushaka ubuzima.

Yaje gushaka umugabo nyuma y’uko yari agarutse mu Rwanda.

Nyamara n’ubwo yashatse umugabo yizeye kubona ibyishimo yari yarabuze mu buzima bwe bwose, siko byagenze kuko uyu mugabo yamufashe nabi cyane hanyuma aza no kumuta.

Mbere y’uko umugabo we amuta, yamubazaga impamvu badatera akabariro nk’abandi bagabo n’abagore yaramwihoreraga kugeza ubwo inshuti ze zimubwiye ko umugabo we afite abandi bagore baryamana.

Kuri we inzozi zari kugira umugabo bakabyarana bagakora umuryango nk’abandi bose akishima ariko ntiyabasha kugera ku byo yifuje igihe kirekire.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yamen Zelfani yamenyesheje abakinnyi 3 ngenderwaho ko batari bugaragare ku mukino wa gishuti mpuzamahanga ikipe ya Rayon Sports irakina uyu munsi

RIP Dusabimana Eric! Mu karere ka Ruhango umusore ukiri muto yishe mugenzi we w’imyaka 18 kubera impaka z’ubufana hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Apr Fc