in

“Ndabyemera” Kazungu Denis wongeye kugezwa mu rukiko yanze kunaniza ubushinjacyaha

Kazungu Denis yemeye ibyaha byose aregwa ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe. Uyu mugabo yasubije inteko iburanisha ati “Ndabyemera”.

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, hatangiye iburanisha mu mizi ry’urubanza rwa Kazungu ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gusambanya ku gahato n’iyicarubuzo yakoze mu bihe bitandukanye kuko amakuru yatangiye kumenyekana mu 2022.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko abo yicaga, yabashukishaga amayeri ko agiye kubaha akazi. Abo yagezaga iwe, yabateraga ubwoba, akababwira ko agiye kubica, ko azica n’imiryango yabo nibatamuha ibyo abasabye.

Ni nabyo byatumaga bamwe bamuha amafaranga abandi bakamwandikira ko bamugurishije ibyo batunze mu nzu zabo n’ibibanza.

Bwagaraje ko ibyo bitagarukiye aho ahubwo yamaraga kubona ibyo ashaka ntibimubuze kubica.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu bukwe bwa Killaman, Mitsutsu na Nsabi bageze ku biryo bereka Killaman ko ibyo bakina mu rwenya no mu buzima busanze babishoboye – VIDEWO

Mu mupira w’amaguru hagiye kuzajya hatangwa ikarita y’ubururu