in

Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo ryatumye abagenda mu mihanda itarimo kaburimbo bacika ururondogoro

Kuri uyu Gatatu tariki 17 Mata 2024, Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo rigira riti “Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda.

Ibyo bireba:

. Umuntu ku giti cye;

. Abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ‘chantier’, ibirombe n’ahandi;

Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.”

Bongeyeho ati” Imodoka zitwaye ibitaka cyangwa ibindi bishobora kwanduza umuhanda, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikirinda ko bimeneka mu muhanda.

N.B: Abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.”

Nyuma yiri tangazo, abagenda mu mihanda itarimo kaburimbo, bakomeje kwibaza uko bazajya babyitaramo bava muri iyo mihanda binjira muri Kaburimbo kuko baba banduye kubera ibyondo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ndababaye, natengushywe ariko ndanarakaye” Julien Mette utoza Rayon Sports yanze kurya iminwa, avuga ko kuri ubu asigaye akinisha abasimbura

Nyaruguru! Inkangu yaridukiye inzu yari iryamyemo abantu batanu