in

Sam Karenzi watangaje mbere ko APR FC izatwara igikombe yongeye kwisubiraho avuga ikipe izatwara igikombe hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports nubwo atayemera

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe cyane hano mu Rwanda Sam karenzi usanzwe akorera Radio Fine FM, yatangaje ko ikipe ya APR FC uyu mwaka nta gikombe izatwara.

Mu kiganiro yakoze uyu munsi ku wa mbere yaje gutangaza ko ikipe ya APR FC yabonye ikina kuri Police FC muri buriya buryo ntabwo ifite ubushobozi bwo gutsinda imwe mu makipe akomeye bivuze ko ngo nta gikombe yatwara igihanganye na Rayon Sports cyangwa Kiyovu sports.

Sam Karenzi nyuma yo gutangaza ibi yaje kuvuga ko ikipe ya Kiyovu Sports uyu mwaka igomba gutwara igikombe hatagize igihinduka ariko avuga ko kuba Rayon Sports irushwa amanota 4 gusa na Kiyovu Sports ntayo ntihagire uyikura ku gikombe kuko haracyabira imikino myinshi kandi yo nta makipe akomeye ifite.

Uyu munyamakuru ubwo Shampiyona yatangiraga yatangaje ko ikipe ya APR FC ari yo izatwara igikombe hagakurikira ho Kiyovu Sports, AS Kigali ikazaza ku mwanya wa gatatu Rayon Sports ikaba iya Kane ariko kugeza ubu ibi yatangaje byamaze kwicurika nubwo Shampiyona itararangira.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Isi igeze kure! Umusore yatanze agera kuri miliyoni 60 Frw kugira ngo agire ikibuno nk’icya Nicki Minaj – AMAFOTO

Amagambo avuga akubiyemo byinshi: Zeo Trap yatembagaje Anita Pendo bitewe n’amagambo yavuze(video)