in

YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE NdabikunzeNdabikunze

Nawe byagutera kumirwa: umusore bamutumye kugura umuceri wo guteka agaruka nyuma y’imyaka 47 yarashaje.

Uwitwa James Mwaura, wavuye iwe mu rugo mu myaka 47 ishize agiye guhaha umuceri kuri butike, agatakara, yongeye kubona inzira imwerekeza iwabo i Molo, mu karere ka Nakuru, abifashijwe na Facebook yarabaye umusaza.

James Mwaura ubu ufite imyaka 70 y’amavuko, yatakaye afite imyaka 23, ubwo yari atumwe n’ ababyeyi kuri butiki kugurira umuceri umuryango we.

Ikinyamakuru moneyflash dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugabo yatakaye akisanga Nairobi nta n’ifaranga afite ku mufuka. Yahise yiyemeza kujya kureba abavandimwe afite muri uwo mujyi, nyir’ibyago yasanze nabo barimutse.

Yahisemo kujya kwibera mu karere ka Nyeri ahitwa Naro Maru, uko imyaka ihita yaje kumenya gukoresha urubuga rwa Facebook aza kubona uwo mu muryango we.

Mu biganiro bitandukanye bagiranye yaje gusanga ari umwe mu bishywa be, baje kwiyemeza .

Yahise agaruka mu muryango we anawutangariza ko yashatse umugore akaba afite abana batatu n’abuzukuru. Naho ubundi iby’umuceli yari yagiye kugura ntitwamenye amahereze yawo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nishimwe Esther
Nishimwe Esther
2 years ago

ubugoryi umuntu yabashije kwivana Nairobi yijyana nyeri yabuze ubwenge bumujyana Nakuru

Birarenze: Ibyo Bamenya, Jules Sentore n’abandi batashye ubukwe bwa Bijoux bakoreye mu rusengero (video)

Bwira umukunzi wawe umwe muri iyi mitoma irenze wirebere impinduka ziba mu rukundo rwanyu.