in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Natasha

Amazina

Natasha ni izina risobanura ngo “uwavutse kuri noheli” rifite inkomoko mu Kirusiya aho rikomoka ku ijambo Natalya , mu gihe Gifaransa bandika Natacha.

Bimwe mu biranga Natasha

Natasha usanga ari umukobwa ugerageza ibintu byinshi kandi byose bikamuhira. Ba Natasha bakunze kuba abanditsi, abaririmbyi, ndetse ni n’abantu bazi kuvuga mu ruhame.

Natasha azwiho gutegura ibirori no kubiyobora,atanga ibitekerezo akabishyira mu bikorwa kandi akabikurikirana kugeza birangiye.

Agira umwete ariko ashobora kugira amahane nk’umuntu wiyumvamo ubuyobozi. Akunda isuku aho ari hose haba ku kazi , mu rugo, mu nzira ndetse n’aho agenda.

Natasha ntajya yica isezerano kuko iyo yiyemeje ikintu aragikora, ntapfa kwibagirwa kandi ubuzima bwose agezemo abasha kububamo ,ku bw’ibyo abasha kwihanganira ubukene ndetse akamenya no gukemura ibibazo .

Natasha agira umutima mwiza karemano ndetse arangwa n’ibyishimo, ntabwo akunda kurambana inshuti kuko usanga ibyifuzo bye ari itegeko.

Ibintu byose akora abikorana umwete ntabwo aba akeneye umuntu umutera umwete ngo akore ikintu kuko gukora bimubamo.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Lena

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Louna