Umugore wa Yanga ukomoka mu gihugu cy’ubuyapani yavuze ko yari aziko bagiye kubaka urugo rugakomera ubwo yiyemezaga kubana na we kandi ko yari Yanga yatumye aba umukirisito.
Uyu mugore yavuze ko yamenyanye na Tom wamamaye nka Yanga muri 2006 baza gukora ubukwe muri 2011.
Muri icyo gihe cyose ngo Yanga yamwereye imbuto birangira uyu mugore yemeye kuva mu idini ry’ababuda aba umukirisito.
Akomeza avuga ko bitari byoroshye nk’umuyapani gushakana n’umunyafurika gusa ariko ngo Yanga yari afite umutima mwiza.
Ati ” Ariko yari afite umutima mwiza, narinziko tugomba kugira urugo rwiza.
Yanga yitabye Imana azize uburwayi bw’umwijima akaba yarasize abana babiri, umukobwa n’umuhungu ndetse n’umugore.
Ubu se wanditse iki kweri?
Nakugira inama yo kujya kwiga itangazamakuru pe